Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi Meddy yatangaje ko yakiriye Yezu nk’umwami n’umukiza

Umuhanzi Meddy yatangaje ko yakiriye Yezu nk’umwami n’umukiza

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika Ngabo Jorbert Medard uzwi nka meddy, yatangaje ko yakiriye agakiza ndetse akimika Yezu nk’Umwami n’umukiza mu mutima we.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake biganjemo ab’igitsina gore kubera indirimbo zuje amagambo y’urukundo, ibi yabitangaje abinyujije kuri Twitter ye aho yavuze ko aherutse kubwira inshuti ze za hafi ko yakiriye agakiza bamwe bakagira ngo ni imikino.

Ati “Mperutse kubwira inshuti zanjye ko nahindutse zigira ngo ndikinira. Mu by’ukuri Yesu yampinduriye ubuzima. Ubu ndi kugendera mu nzira y’urukundo n’amahoro.”

Yakomeje kugaragariza abamukurikira ko yamaze gukizwa ndetse ashimira buri umwe wese wamushyigikiye abasabira imigisha ku Mana.

Akimara gutangaza ibi hari abahise nibaza niba uyu muhanzi aragiye kureka indirimbo yakoraga, agatangira kuririmba izo kuramya no guhimbaza Imana zizwi mururimi rw’icyongereza nka gospel song. Gusa bamwe bavuga ko aramutse anahinduye bitababuza kumukunda no kumukurikira.

Meddy yatangaje ko yakiriye agakiza.

Aha umuntu yavuga ko nubwo Meddy yagerageza kujya mu muziki wo guhimbaza Imana, abafana bakomeza kumukurikira kuko atari ubwambere yaba akoze iyi njyana, ukurikije kandi zimwe mu ndirimbo yakoze zo kuramya uburyo zakiriwe, uhita ubona ko uko byagenda kose yakomeza gukurikirwa n’abatari bake.

Zimwe mu ndirimbo Meddy yaririmbye zo guhimbaza Imana ndetse zikanakundwa cyane harimo, ugira Ubuntu, ntacyo nzaba, Holly Spirit n’izindi. Kugeza ubu ntabwo aratangaza niba agiye guhagarika umuziki yakoraga akinjira mu kuramya no guhimbaza Imana.

Meddy aramutse aretse uyu muziki yakoraga, siwe was mbere mu banyarwanda waba uwuretse akajya mu kuramya no guhimbaza Imana kuko urugero Ni Liza Kamikazi wahoze aririmba Secular music nyuma akaza kujya muri Gospel music.

Reba indirimbo za Meddy zo guhimbaza Imana

 

 

 

You may also like

Leave a Comment