Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi Pfla mu gahinda kenshi yavuze kurupfu rwa Jaypolly, avuga ko rwatumye yizera Imana birushijeho

Umuhanzi Pfla mu gahinda kenshi yavuze kurupfu rwa Jaypolly, avuga ko rwatumye yizera Imana birushijeho

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Jaypolly rwateye intimba imitima ya benshi ndetse bakavuga ko ari umuhanzi w’ibihe byose, umuraperi P Fla nawe umaze kubaka izina mu Rwanda, yavuze akababaro yatewe n’urupfu rwa Joshua ndetse avuga ko ibihe is irimo bimuteye ubwoba bityo ko urupfu rwa Jaypolly rwatumye yizera Imana birushijeho kandi ko ntakindi yakora uretse kwizera Imana no gusenga.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 05 Nzeri, ubwo yari ari mu kiganiro the Choice live kuri YouTube channel ya The Choice Tv na Isibo Tv, ubwo yari abajijwe niba ibihe turimo bitamutera ubwoba, agasubiza avuga ko ari ibihe bikomeye kandi biteye ubwoba, uhereye kuri covid-19 n’ibindi bibazo Isi ikomeje kugenda inyuramo, yemeza ko ubwoba yarasanzwe abugendana ariko noneho bwikubye gatanu.

P Fla yagize ati “Ubu noneho bwikubye gatanu, ubwoba bwo ndabufite ariko hejuru y’ibyo byose on top y’ibyo byose ibibazo Isi ifite, ibibazo dufite mu Rwanda nk’igihugu hari Imana. I believe ko ntakinanira Imana, Imana kandi ikaba izi byose iri hejuru ya byose.”

Uyu muhanzi kandi akomeza avuga ko iyo hari ikimuteye ubwoba ahita yibuka ko ari umusilamu ndetse wanabivukiyemo, bikamusubizamo intege akavuga mu Isengesho rigufi yiyambaza Imana kandi akaba yizera ko itamutererana.

Ati”so iyo ntangiye kugira ubwo bwoba mpita nibuka ko ndi umu Isilamu, ntabwo ndi umuhakanyi ntabwo ndi umuntu wavukiye mumadini wenda asenga ibishushanyo cyangwa se ibintu bitabaho….navukiye mu idini risenga Imana imwe rukumbi, so mpitambyibuka rero nko mu mutima wanjye nkaba nakora isengesho rito biramfasha.”

Inkuru y’urupfu rw’umuhanzi Joshua Tuyishime uzwi nka Jaypolly(izina ry’ubuhanzi yiswe na nyina umubyara), yamemyekanye ku wa 02 Nzeri 2021 akaba yaraguye mu bitaro bya Muhima nyuma yo gusangwa yanyoye alukoro(alcohol) ivanze n’isukari n’ibindi.

P Fla mu marira menshi yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Jaypolly .

You may also like

Leave a Comment