Home Ubuzima bw'Abahanzi Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bigizi Gentil yavuze ikintu cyamushimishije mu buzima bwe(Soma birambuye)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bigizi Gentil yavuze ikintu cyamushimishije mu buzima bwe(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bigizi Gentil wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Imvugo yiwe ni ihame yatangaje ikintu cyamushimishije mu buryo bukomeye mu buzima bwe.

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatatu taliki ya 9 z’ukwezi kwa Mutarama,akaba ari no mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 ubwo abahanzi benshi baba banafite ibikorwa  byinshi baba bifuza kuzageraho mu mwaka wose.

Mu kiganiro umuhanzi Bigizi Gentil  uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com yatangaje ikintu gikomeye cyamushimishije mu buzima.

Yagize ati :”Ikintu gikomeye cyane cyanshimishije mu buzima bwanjye ni ukwakira agakiza ka Yesu.Ikindi kinshimisha ni ukubona indirimbo ndirimba ziba zagize ubuzima bw’abantu zihindura ,bakizera Yesu”.

Umuhanzi  Bigizi Gentil  yanakomoje ku bikorwa arimo ategura muri uyu mwaka wa 2019,birimmo indirimbo zigera kuri eshatu azashyira hanze mu kwezi gutaha kwa gashyantare.

Ati :”Nshaka gushyira ahagaragara indirimbo zigera kuri eshatu muri uku kwezi kwa kabiri ,zikazaba zirimo indirimbo yitwa Umugoroba n’izindi zisigaye ebyiri bizaba biri kumwe bikuzura eshatu.

Umuhanzi Bigizi Gentil yatwaye igihembo cya groove awards 2014,akaba ari umukirisitu usengera mu itorero ry’abametodiste libre mu Rwanda.Yatangiriye kuririmba muri korali y’abana ,atangira kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2010.

Umuhanzi Bigizi Gentil

 

 

You may also like

Leave a Comment