Home Ubuzima bw'Abahanzi Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Dominic Ashimwe aremeza ko ubuntu aribwo bugitumye agikora uno murimo

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Dominic Ashimwe aremeza ko ubuntu aribwo bugitumye agikora uno murimo

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Umuhanzi Dominic Ashimwe umaze igihe kitari gito muri uyu murimo aravuga ko ubuntu bwa Yesu aribwo bukimubesheje muri uno murimo w’ubuhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana,mu gihe hari abatakiwukora kubera impamvu zitandukanye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu taliki ya 04 Mutarama 2019 ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Isezerano.com ,aho yamusobanuriye neza ko imbaraga zigitumye ari umuhanzi w’Indirimbo zihihimbaza Imana zituruka k’ubuntu bw’Imana.

Yagize ati :”ni ubuntu bw’Imana kuko hari abo twatangiriye rimwe ubuhanzi,hari n’abandi nasanzemo ariko ntibagikora uyu murimo kubera impamvu zitandukanye,gusa njyewe mbifata nk’ubuntu bw’Imana kuko Imana ariyo inshoboza”.

” Icya kabiri  ni uko ibyo nkora mbikunda  kandi n’umusaruro ubivamo mbona ari mwiza ku bantu no ku Mana,bigatuma rero numva nakomeza gukora uno murimo w’ubuhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana.Iyo abantu bavuga ko indirimbo zanjye zibafasha numva ari umusaruro mwiza,kandi imana ikomeza kugenda ica inzira nyinshi zituma nkomeza gukora”.

Umuhanzi Dominic Ashimwe

 

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Dominic Ashimwe asengera mu itorero ADEPR,akaba  yaratangiye kuririmba akiri muto muri korali y’abana.Ubu uno mwaka wa 2019  ku italiki 30 z’ukwezi  kwa Kamena akaba azakora Igitaramo cyitwa Proof of heaven kigamije kwerekana uburyo bushya bwo gukora igitaramo.

Uyu Muhanzi akaba yaratangiye gukora ubuhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana nk’umwuga mu mwaka wa 2009,akamenyekana cyane mu ndirimbo nka Ashimwe,Ntihinduka,Azanyibuka n’izindi.

 

 

You may also like

1 comment

Izabayo January 6, 2019 - 11:26 pm

Ndamukunda ni umukristu mu myitwarire ye uko mubona. God bless you Ashimwe

Reply

Leave a Comment