Home Mu Rwanda Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Kagame yasinyanye na Sky Label amasezerano y’imikoranire(Soma birambuye)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Kagame yasinyanye na Sky Label amasezerano y’imikoranire(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Kagame Manzi Justin yatangaje ko yasinyanye amasezerano  na  Sky Label y’imikoranire azamara  igihe kingana n’umwaka,bamufasha  kuzamura impano ye muri muzika.

Ibi yabitangarije ikinyamakuru cy’Isezerano.com kuri uyu wa  mbere taliki ya 11 Werurwe 2019,aho yagisobanuriye impamvu y’aya masezerano hagati ye na Sky Lebel  n’inyungu bose bazakuramo .

Yagize ati:”amasezerano nagiranye na Sky Label ni amasezerano y’imikoranire ,aho iyi Lebel izajya imfasha mu kunkorera amashusho(Videos) y’ibihangano byanjye,bakanabimenyekanisha(promotion) ahantu hashoboka ahariho hose,ikindi ni ugushaka abahanzi runaka tuzajya dukorana.Gusa nanjye mu gihe nzajya mba ndi kuri stage izina rya Sky Label rigomba kuba rinyanditseho”.

Umuhanzi Kagame n’umuyobozi wa Sky entertainment basinya.

Umuyobozi uyobora kompanyi ya Sky entertainment groupe Gakwaya Jean de Dieu  ari nayo ifite Sky Label mu nshingano, yatangaje ko kugeza ubu bamaze gusinyisha Kagame Manzi Justin wenyine ,ariko ko buhoro buhoro bazajya basinyisha n’abandi

Ati:”Ubu twatangiranye na Justin ariko turashaka ko umwaka nurangira tuzabisuzuma(evaluation),tukareba ibyo tugezeho noneho tukabona gusinyisha abandi babiri ,tukaba dufite n’icyizere ko tuzakomeza gusinyisha  n’abandi barenzeho mu yindi myaka”.

Sky Entertainment Group  ifite ikiganiro gica kuri television cyitwa Best Sato ikaba imaze imyaka itatu itangiye gukora .Ni mugihe Umuhanzi Kagame Manzi Justin amaze igihe kitari kinini muri muzika ,aho ubu afite indirimbo ebyiri ziri hanze,akaba ari n’umuvugabutumwa usengera mu itorero rya Restoration Church.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment