Home Indirimbo Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip hop M.D  agiye gusohora indirimbo nshya(soma birambuye)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip hop M.D  agiye gusohora indirimbo nshya(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi uririmbira Imana mu njyana ya hip hop Mugema Dieu Donné uzwi kw’izina rya M.D aratangaza ko agiye gusohora indirimbo nshya muri iki cyumweru yitwa “Byina”yakoranye n’umusore basengana witwa Babu.

Ibi abitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 04 Werurwe 2019,aho yaganiriye n’umunyamakuru w’Isezerano.com amusobanurira neza uko ahagaze muri iyi minsi turimo mu bikorwa bye bya muzika.

Yagize ati :Meze neza muri iyi minsi ,mfite n’indirimbo nshya iri muri studiyo igiye gusohoka muri iki cyumweru bitarenze ku wa gatanu,ikaba yitwa “Byina” nakoranye n’umusore dusengana witwa Babu.Iyi ndirimbo isobanura ko iyo uri gushimira Imana ugomba kuyibyinira kugirango ibintu bigende neza.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mugema Dieu Donné bakunze kwita M.D mu buzima busanzwe akora mu ruganda rwitwa Inyange,akaba anasengera mu itorero ryitwa Life Church risengera i Kabuga ruyoborwa na Bishop Amoni.Akaba yarabaye nominé muri Groove award 2018 nk’umuhanzi wagize video nziza y’umwaka.

 

You may also like

Leave a Comment