Home Indirimbo Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mugisha Moise agiye gukora indi ndirimbo nshya(Soma birambuye)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mugisha Moise agiye gukora indi ndirimbo nshya(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mugisha Moise atangaje ko agiye gukora indirimbo nshya azakorana n’undi muhanzi  ukizamuka witwa Marius muri uyu mwaka turimo wa 2019 .

Uyu muhanzi  Mugisha Moise akaba afite icyifuzo cyo kugera kure cyane hashoboka mu buhanzi bwe bw’indirimbo zihimbaza Imana,haba mu mahanga ariko cyane cyane ahereye mu gihugu cye cy’u Rwanda.

Mu gihe yaganiraga n’umunyamakuru w’Isezerano.com, yatangaje ko ubu amaze gusora indirimbo ebyiri ,ariko ko hari n’indi yitegura gukorana nundi muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana witwa  Marius.

Yagize ati :”Ubu maze gusohora indirimbo ebyiri,ariko hari n’indi ngiye gukorana n’undi muhanzi witwa Marius.Indirimbo maze gusohora imwe yitwa Humura indi ikitwa Niwe zikaba zimaze no kugera kuri youtube”.

Mugisha Moise yakomeje anasobanura aho akura imbaraga akoresha zituma ajya muri sitidiyo agasohora indirimbo mu gihe hari abahanzi batandukanye bigora kujyayo kubera ikibazo cy’ubushobozi budahagije.

Ati :”Biragoye,kuri ubu nta mbaraga zinshyigikiye mfite,gusa ndizera ko mu minsi iri imbere zizaza,ikibazo cyo kujya muri sitidiyo ntago kiba cyoroshye ariko hamwe n’Imana byose umuntu arizera bigashoboka”.

Mugisha Moise asengera muri ADEPR Rugando ,mu buzima busanzwe akaba umucuruzi.Nubwo ubuhanzi bwe butaragera kure nkuko abyifuza  ariko hari intambwe agenda atera ,gusa anavuga ko adashobora gutandukira ngo ave mu murongo wo gukorera Imana.

 

You may also like

Leave a Comment