Home Indirimbo Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mvukanyimana Pacifique ashyize hanze Album nshya(soma birambuye)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mvukanyimana Pacifique ashyize hanze Album nshya(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zahimbiwe Imana Mvukanyimana Pacifique ashyize hanze  Album ye yitwa “Akira ishimwe” ,akanifuza ko ubutumwa buri mu ndirimbo ziri kuri iyi Album bugera kubantu bose.

Aganira n’umunyamakuru w’Isezerano.com kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 z’ukwezi kwa Gashyantare,Umuhanzi Mvukanyimana Pacifique yatangaje ibyerekeranye n’umuzingo we w’indirimbo(album) mushyashya .

Yagize ati :”nshoboye gusohora umuzingo w’indirimbo witwa”Akira ishimwe”,icyo nifuza ni uko indirimbo zanjye ziri kuri iyi album zizageza ubutumwa bwiza ku bantu,zikanabakura mu byaha.Muri uyu mwaka ndifuza kandi ko nashyira hanze na video mu rwego rwo kugirango ubutumwa burimo bugere kuri bose”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mvukanyimana Pacifique wasohoye Album yitwa Akira ishimwe

Mvukanyimana Pacifique ni umuhanzi umaze imyaka irindwi aririmba indirimbo zihimbaza Imana,akaba asengera mu itorero rya ADEPR,mu karere ka Muhanga ,gusa muri uyu mwaka nibwo abashije gusohora Album ye ya mbere.Nubwo aririmba ariko ni n’umucuranzi wa Piano .

Iyi Album ye iriho indirimbo zigera ku icumi ,hakabamo nk’iyitwa Ntaho itagukura,Nzajyanshima,Sindambiwe,Turimubihe,Hoziyana n’izindi.Izi ndirimbo ushobora no kuzisanga kuri youtube.

You may also like

Leave a Comment