Home Indirimbo Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Niyizurugero Stephen yasohoye indirimbo nshya(Soma birambuye)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Niyizurugero Stephen yasohoye indirimbo nshya(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Niyizurugero Stephen yatangaje ko yasohoye indirimbo nshya yitwa “Amaraso ya Yesu” ifite ubutumwa bwo kwamamaza akamaro k’amaraso ya Yesu Kristo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Gicurasi 2019,ni mugihe uyu muhanzi usengera mu itorero rya Zion Temple afite intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com ,umuhanzi Niyizurugero Stephen yagerageje gusobanura ibikorwa bye bya muzika iramya ikanahimbaza Imana ,maze anavuga aho ubuhanzi bwe yifuza ko bugera.

Yagize ati :”Ndi umuhanzi ufite intumbero yo kuvuga ubutumwa bwiza  biciye mu ndirimbo ndirimba.Ubu mfite indirimbo zigera kuri ebyiri zirimo iyitwa “Waramamaye” akaba ari nayo ya mbere nasohoye muri studiyo ,nkaba mfite n’iyitwa “Amaraso ya Yesu” ari nayo ndirimbo ivuye muri studiyo vuba kuko icyumweru kitarashira igiye hanze”.

“Kera najyaga ndirimba indirimbo zisanzwe ariko maze kugirirwa neza n’Imana nkamenya amaraso ya Yesu Kristo nahisemo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.Gusa ndifuza ko abantu bamenya ubutumwa bwiza binyuze muri izi ndirimbo”.

Umuhanzi Uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Niyizurugero Stephen  yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2010,gusa yagiye azitirwa no kutabona ubushobozi bwo bwo kujya muri studiyo ariko nyuma aza kububona nuko atangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ze.

You may also like

Leave a Comment