Home Indirimbo Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana w’umunyarwanda Brice Alpha waririmbiraga muri Kenya,yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana w’umunyarwanda Brice Alpha waririmbiraga muri Kenya,yasohoye indirimbo nshya

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Brice Alpha wahoze aririmbira mu gihugu cya Kenya yashyize hanze indirimbo nshya yo mu njyana ya hip hope.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri talikiya 05 Gashyantare.Nimugihe uno muhanzi atarasanzwe muri ino njyana,akaba ari nayo ndirimbo ya mbere yo muri ino njyana ashyize ahagaragara.

Aganira n’Ikinyamakuru cy’Isezerano.com,umuhanzi Brice Alpha yasobanuye neza ibijyanye n’indirimbo nshya ye iri mu rurimi rw’icyongereza yitwa “Because of you”.

Yagize ati:”iyi ndirimbo nayisohoye muri studiyo ejobundi kuwa gatandatu ku italiki2 gashyantare,ikaba yitwa “Because of you”, iyi ndirimbo rero nkaba nifuza ko abantu bose bayumva”.

“Ino ndirimbo icyo igamije ni ukwigisha abantu ko Imana igira neza kandi ko ntaho itakura umuntu,nta naho itamugeza.mfite n’indi ndirimbo nshya gusa nayo nzayibatangariza vuba”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Brice Alpha,kugeza ubu afite indirimbo zigera ku munani,ukanongeraho n’iyi nshya yo munjyana ya hip hope ashyize ahagaragara.

Icyo asaba abantu ni uko basura umuyoboro wa youtube akoresha bakareba iyo ndirimbo.Ariko kandi akaba azanasohora umuzingo we w’indirimbo umwaka utaha.

You may also like

Leave a Comment