Home Ubuzima bw'Abahanzi Umuhanzi w’umunyarwenya Clapton Kibonge yavuze ko bamutumira mu rusengero gukora ivugabutumwa riciye mu gusetsa ( Soma birambuye).

Umuhanzi w’umunyarwenya Clapton Kibonge yavuze ko bamutumira mu rusengero gukora ivugabutumwa riciye mu gusetsa ( Soma birambuye).

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi Mugisha Emmanuel bita Kibonge cyangwa Clapton biturutse ku buhanzi bwe yatangaje ko no murusengero asengeramo bamutumira  kugirango abakorere mu nganzo ye yo gusetsa

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com aho yamusobanuriye uburyo ubuhanzi bwe bwo gusetsa abufatanya n’ubukristo kandi  abakristo bakabikunda.

Yagize ati :”Mu rusengero rwanjye barabikunda cyane kuburyo bagenda bantumira mu bitaramo by’urubyiruko kugirango ndusetse kandi  bigenda bitera imbere kuburyo nta cyumweru gipfa gushira ntagiye kubatoza mu rusengero”.

Yakomeje avuga ko abantu bose badakunda impinduka kimwe ariko ko uko gusetsa bitera imbere abantu bagenda barushaho kubona ko ari ibintu byiza cyane.

Umuhanzi Mugisha bakunda kwita Kibonge Clapton ni umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilime, yamenyekaniye cyane muri filime ya Seburikoko.

Uyu muhanzi w’umunyarwenya aherutse no kwibaruka umwana we w’imfura w’umukobwa. Mu minsi ishize akaba yaranakoze igitaramo kidasanzwe cy’urwenya rwa gikirisito ndetse anamurika album y’indirimbo ze.

 

 

You may also like

Leave a Comment