Home Ibitaramo Umuhanzikazi Butera Deborah ati:”Iki kizaba ari igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kigamije kwamamaza izina rya Kristo”(soma birambuye)

Umuhanzikazi Butera Deborah ati:”Iki kizaba ari igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kigamije kwamamaza izina rya Kristo”(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Butera Deborah yatangaje ko agiye gukora igitaramo (concert)cyo kuramya no guhimbaza Imana agamije kwamamaza Kristo binyuze mu bihangano bye, maze akanamurikira abakunzi be Album ye yitwa “Aramfite”.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 29 Werurwe 2019,aho akangurira abantu batandukanye kuzitabira iki gitaramo cyitwa “Aramfite live concert”kizaba taliki ya 26 z’ukwezi kwa gatanu 2019.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi Butera Deborah yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com ,yavuze byinshi kuri iki gitaramo,anatangariza abantu ko iki gitaramo(konseri)kizaba kigamije kwamamaza izina rya Yesu.

Yagize ati :”mfite igitaramo cyitwa “Aramfite live concert” kizaba kuwa 26 Gicurasi 2019,iki kizaba ari igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana gifite intego yo kwamamaza izina rya Yesu Kristo binyuze mu bihangano byanjye.Muri iki gitaramo nzanashyira hanze bwa mbere Album y’indirimbo z’amajwi yitwa “Aramfite”.

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Butera Deborah  asengera mu itorero rya Kanombe  worship center.Yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2015,akaba ari nabwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa Aramfite akaba ari nayo yitiriye Album azashyira ahagaragara muri iki gitaramo kizaba mu kwa gatanu.

Muri iki gitaramo,Uyu muhanzikazi azaba ari kumwe n’abaririmbyi batandukanye azabatangariza  mu minsi mike iri imbere.Butera Debora akaba yifuriza abantu bose kuzaza muri iki gitaramo kuko yizeye ko bazahabwa umugisha.

 

You may also like

Leave a Comment