Home Indirimbo Umuhanzikazi Shukuru Flavia aravuga ko azanye imbaraga nyinshi mu mwaka wa 2019, hari n’uko afata Aime Uwimana..

Umuhanzikazi Shukuru Flavia aravuga ko azanye imbaraga nyinshi mu mwaka wa 2019, hari n’uko afata Aime Uwimana..

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzikazi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zahimbiwe Imana Shukuru Flavia aremeza ko umuramyi Uwimana Aimé  ari ikitegererezo ngo kubera imbuto amubonaho kandi n’ indirimbo ze zikaba zegereza abantu Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com  yahamije ko umuramyi Uwimana Aimé ari umukozi w’Imana yigiraho kugira imbuto z’agakiza k’abana b’Imana.

Yagize ati :” Uwimana Aimé ni umukozi w’Imana nemera cyane kandi mwigiraho kugira imbuto z’agakiza  kuko imbuto afite  bigaragara ko ari  iz’abana b’Imana.”

Umuhanzikazi Shukuru Flavia yakomeje  kandi avuga ko yifuza kuba yakorana indirimbo n’umuramyi Uwimana Aimé mu bihangano bye bizaza.

Ati :”Nzamusaba ko twakorana indirimbo kuko ndamukunda kandi mbona ubuhanzi bwe buba bufite isoko  kuko indirimbo ze usanga ziba zikwegereza Imana” .

Umuhanzikazi Shukuru yatangiye ubuhanzi bwe yiga mu mashuri yisumbuye,ubu akaba amaze gukora indirimbo enye harimo iyitwa All I need,Niinue,I trust in you hamwe n’iyitwa You are one.

Indoto z’uyu muhanzikazi ni uko ijwi ry’Imana ryagera kuri benshi mu ndirimbo ze kandi zikabera ihumure abategereje guhumurizwa,zikanegereza abantu gusabana n’Imana.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment