Umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Marie Gwiza yatangaje ibikorwa amaze kugeraho  muri muzika ye bimufasha kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu benshi batandukanye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane taliki ya14 Werurwe 2019,ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Isezerano.com ,aho yavuze neza ku bikorwa bye amaze gukora kuva yagera mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana.

Yagize ati : “natangiye ubuhanzi  muri 2011,ubu maze gusohora Albums ebyiri z’amajwi n’indi imwe y’amashusho,ariko nkaba ndi no gukora indi Album y’indirimbo z’amajwi aho maze kugira indirimbo eshatu.Izi ndirimbo zimfasha gusohoza umugambi mfite wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bukagera ku bantu benshi binyuze muri izi ndirimbo”.

Uyu muhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana yakomeje akomoza ku kintu gikunda kumushimisha mu mwuga we ,aho yavuze ko kuba umutware we amushyigikira bimunezeza cyane mu mwuga we wa gihanzi.

Ati :”ikinshimisha ni uko umutware wanjye anshyigikira mu byo nkora kuko mbere yuko njyana indirimbo muri studiyo umutware wanjye abanza kumfasha kuyigorora ndetse akanayicuranga kuko ari umucuranzi,ikindi aranamfasha mu buryo bw’amafaranga”.

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Marie Gwiza asengera mu itorero rya Methodiste Libre au Rwanda risengera i Nyamasheke ,ubu akaba afite indirimbo zigera kuri 50 harimo n’izitarasohoka muri studiyo.Ubu amaze kugira indirimbo eshatu nshya azashyira kuri Album yindi ateganya gusohora zirimo iyitwa Nimukomere,Inkoni n’Ibigwi.

You may also like

Leave a Comment