Home Ibitaramo Umukecuru uhora aza gushyigikira umuhanzi Eli Max mu bitaramo yahishuye ikibimutera

Umukecuru uhora aza gushyigikira umuhanzi Eli Max mu bitaramo yahishuye ikibimutera

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umukecuru  Mukamusoni Dativa bakunze kwita Nshuti yahishuye impamvu ikomeye  ituma ahora yitabira ibitaramo birimo umuhanzi Eli Max Kagoma k’Imana mu rwego rwo  kumushyigikira.

Uyu mukecuru avugana n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com yagitangarije mbere na mbere isano ikomeye afitanye n’uyu muhanzi  w’indirimbo zahimbiwe  Imana zo mu njyana ya Hip hope.

Yagize ati :”Eli Max ni umwana wanjye,namubonye ari umwana muto ufite nk’umwaka umwe n’igice,mukura imbere ya Faisal ku muhanda,ndamuterura,nuko ntanga amatangazo kuri radiyo ababyeyi be barabura,nuko ndamurera,mushyira mu ishuri none ubu yarangije kwiga”.

Mukamusoni yakomeje anavuga ko ikimutera kuza mu bitaramo arimo aba yaje mu rwego rwo kumushyigikira kubera ibikorwa bye by’ubuhanzi kandi yishimira cyane.

Ati :” Kuza mu bitaramo arimo mba naje kumushyigikira kubera ibikorwa bye byiza by’ubuhanzi,gusa nanishimira ko namureze mutoza gusenga none akaba akunda gusenga cyane”.

Umukecuru Mukamusoni  Dative bakunze kwita Nshuti asengera mu itorero ry’ADEPR Kacyiru ,umudugudu wa Meridiye.Ni mugihe umuhanzi yareze Eli Max asengera mu itorero ry’ababatisita rya Kacyiru.

 

 

You may also like

Leave a Comment