Home Mu Mahanga Umupasitoro wafungiwe muri Turukiya azira kuneka ahangayikishijwe n’abakiristo bo muri iki gihugu(soma birambuye)

Umupasitoro wafungiwe muri Turukiya azira kuneka ahangayikishijwe n’abakiristo bo muri iki gihugu(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umupasitoro w’umunyamerika wamaze imyaka 2 afungiwe mu gihugu cya Turukiya ashijwa iterabwoba no kuneka  Andrew Brunson yatangaje ko  ahangayikishijwe n’umuryango wa gikiristo wo muri iki gihugu.

Ikinyamakuru cya chistian today kivuga ko Andrew Brunson  yabwiye komisiyo mpuzamahanga y’Amerika yita ku bwisanzure bw’amadini ko nubwo abakiristo bo muri Turukiya  bishimiye ubwisanzure bafite buri hejuru ugereranije na bagenzi babo baba mu bihugu by’abayisilamu,ibimenyetso byerekana ko naho ibi bizahinduka vuba.

Rev.Brunson yabaye umupasitoro mu gihugu cya Turukiya  mu myaka 20 mbere yuko ashyirwa muri Gereza muri 2016,aza kurekurwa bitewe n’igitutu igihugu cy’Amerika cyashyize kuri Turukiya.Ifungwa ry’uyu mupasitoro ryaje rikurikiye ipfuba ryo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Tayyip Erdogan.

You may also like

Leave a Comment