Home Mu Mahanga Umuporotestani Abiy Ahmed akaba na minisitire w’intebe wa Etiyopiya yahawe igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel

Umuporotestani Abiy Ahmed akaba na minisitire w’intebe wa Etiyopiya yahawe igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Nyuma y’umunyafurika ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Dr Denis Mukwege  wahawe igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel mu mwaka ushize wa 2018,uyu mwaka cyahawe umukiristo w’umupantekote Abiy Ahmed ariko akaba na minisitire w’intebe wa Etiyopiya.

Ikinyamakuru cya Evangelique kivuga ko kino gihembo agihawe  kubera ko Etiyopiya na Eritereya byageze ku bwiyunge umwaka ushize wa 2018,nyuma y’imyaka 20 byamaze biri mu makimbirane n’imirwano yishe abantu bagera 80.000.

Umuyobozi mukuru wa kino gihembo muri Norvege Berit Reiss Andresen yatangaje ko Igihembo cy’amahoro cyahawe Abiy Ahmed  biturutse cyane ku mbaraga yakoresheje kugirango bagere ku mahoro.

Ati:” Igihembo cy’amahoro cyahawe Abiy Ahmed  biturutse cyane ku mbaraga yakoresheje kugirango bagere ku mahoro ,ku neza y’ibihugu byombi no gukemura ibibazo by’imipaka iki gihugu cya Etiyopiya cyari gifitanye na Eritereya”.

Abiy Ahmed yavutse mu muryango w’ababyeyi basengera mu madini atandukanye ,aho se yari umuyisilamu naho nyina akaba umworutodogise.Ubu akaba we ari umukiristo w’umupantekote uyobora igihugu cya Etiyopiya gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 100.

Uyu muministre w’intebe akaba yaragaragaje itandukaniro ubwo yafunguraga imfungwa za politike,akaba kandi yaragize uruhare rukomeye mu gutuma igihugu cye cyubaha uburenganzira bw’itangazamakuru.

 

 

You may also like

Leave a Comment