Umuhanzi, umuririmbyi , umwanditsi Kubwimana J Paul [Fils] ukorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero Eglise Vivant I Kabuga ,yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere iramya Imana .
Kubwimana J Paul uzwi cyane ku izina rya Fils ku cyumweru gishize nibwo yashyize hanzi indirimbo ye yise “Gumana nanjye “ . Iyi ndirimbo igizwe ni sengesho rye bwite aho yumvikana asaba Imana ko yifuza kuguma kuriyo .”Ati”Numvise uko wagendanye nabasegokuruza mu gihe cyabo , namenye uko wari icyo gihe ko n’uyumunsi ariko uri ndakwizera , Alpha na Omega gumana nanjye mwami , ntunsige , mubiganza byawe niho nshize ubuzima bwanjye “. Uyu musore wavukiye I Kibeho mu karere ka Nyaruguru , akaba umwana wa karindwi mu bana umunani .

Umuhanzi Kubwimana J Paul Fils.
Mu kiganiro yagiranye n’Isezerano.com uyu munsi taliki ya 2 /09/2020 yatubwiye ko yatangiye umurimo wo kuririmba mu ishuri ryo ku cyumweru Sunday School ahagana mu mwaka wa 2003. Mu magambo ye yagize ati” iyi ndirimbo ya mbere yanjye ndifuza ko abantu bakomeza kuduha ibitekerezo ndetse no kunsengera kugirango nzabashe kubaha ibibafasha muburyo bw’Umwuka .
yakomeje yemeza ko afite ni zindi ndirimbo nyinshi ziri inyuma ziri gutunganywa mu minsi mike cyane ziraba zigeze hanze. Uyu muramyi yavuze ko intego ye mu muziki we ko ari ukuzana abantu kuri Kristo Yesu ,abinyujije mu ndirimbo .
Ati” ndikumva nk’umukristo aricyo cya mbere kwamamaza ubwami bwa Kristo kuko byose birashoboka mu gihe bamenye uwa duhamagaye kurenza kumenya njyewe .