Home Amakuru y'ibanze Umuramyi Nelson Mucyo asubije benshi , agaragaza italiki y’ubukwe bwe

Umuramyi Nelson Mucyo asubije benshi , agaragaza italiki y’ubukwe bwe

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umwanditsi mwiza umuramyi Nelson Mucyo , wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya Imana nka Ndaje mu bwiza bwawe yakoranye na Patient Bizimana , Ryabuye ,agahe kagahebuzo …. ndetse akaba akora n’itangazamakuru . Amakuru agera ku isezerano.com yizewe ni uko uyu muhanzi agiye gukora ubukwe .

Nkuko bigaragara mu butumire bwamaze kujya  hanze  , Nelson Mucyo azarushingana na Tranquille Nduwamahoro, taliki 23 Nyakanga 2020 imbere y’amategeko , 25 Nyakanga 2020 basezerane imbere y’Imana muri Patmos of Faith Church. Uyu mukobwa akaba ari umukristo mu itorero rya Africa in Land Church ndetse akaba n’umwana wa Rev. Barandeka Melchoir witabye Imana taliki 5 Werurwe 2020 . Nyakwigendera Rev Barandekwa Melchoir niwe wayoboraga itorero  Africa in Land Church.

You may also like

Leave a Comment