Home Amakuru y'ibanze Umuramyi Papi Claver avuze amagambo y’urukundo k’umugore we , kubera ibyishimo byo kwibaruka umwana w’ umukobwa

Umuramyi Papi Claver avuze amagambo y’urukundo k’umugore we , kubera ibyishimo byo kwibaruka umwana w’ umukobwa

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuramyi ,Umwanditsi w’indirimbo Papi Claver umenyerewe mu ndirimbo ziramya Imana  , kugeza ubu ari mu byishimo byinshi byo kwibaruka Umwana w’umukobwa .

Ku gicamutsi cy’uyu munsi  taliki 28/ 08/2020 nibwo ku nkuta nkoranya mbaga ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda ndetse nabakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu muhanzi , bagiye bandika kunkuta zabo baha impundu umuryango wa Papi Claver na Dorcas Ingabire.

Papi Claver na Ingabire

Kurukuta rwa Papi Claver yagiye agaragaza ibyishimo bidasanzwe mubutumwa butandukanye yageneye umugore we yagize ati”Urakoze mama intwari yanjye , Dora mwiza ku kugira ni umugisha ndagukunda cyane “.

Uyu mugabo yakomeje agira ati”amaboko yanjye ateruye Ineza Umwari mwiza urakaza neza  mukobwa wanjye .

Yakomeje yandika amagambo agaragaza agasuzuguro asuzugura Satani aho yavuze ati  Satani nubwo ushatse ariko ntuzabyara “Imana iti ndakubakiye kandi nzaguha urubyaro ,uri Imana  irinda ijambo wavuze  tukuvugirije impundu  cyane.

Papi Claver yakoze ubukwe na Ingabire taliki  7 Ukuboza 2019  muri Dover Hotel ku Gisozi ,nibwo basezeranye imbere y’Imana

You may also like

Leave a Comment