Home Mu Mahanga Umuraperi witwa “Chance” wo muri Leta zunze Ubumbwe za Amerika arahamagarira Itorero guhangana n’ivanguramoko

Umuraperi witwa “Chance” wo muri Leta zunze Ubumbwe za Amerika arahamagarira Itorero guhangana n’ivanguramoko

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umuraperi witwa Chance yahamagariye Itorero guhangana n’ivanguramoko no gusumbanisha abantu bishingiye ku ruhu.

Umuhanzi wegukanye igihembo cya Grammy yatanze ikibazo kuri Twitter, yerekana ko indangagaciro zimwe z’Abanyamerika zirwanya Ubutumwa Bwiza.

Chance agira ati nzi neza ko ngiye kubona ibisubizo by’abatizera ariko ndashaka kubaza abayoboke banjye b’Abakristo: “Kuki tutakwigisha mu buryo bweruye ku miyoborere y’abazungu n’ivanguramoko ku cyumweru?”

Chance akomeza agira ati: “Kuki tutahuza ukuri kwa Amerika n’indangagaciro zayo uburyo zinyuranye n’ubutumwa bwiza?”

Uyu munyamerika wo muri Leta ya Chicago yakomeje avuga ko abantu bose bagomba kungana mu mubiri wa Kristo.

Chance yakomeje agira ati: none se si inshingano z’Itorero gusenya no gutsinda ubuyobozi bubi bw’abazungu bwo gusumbanisha abantu? Akomeza agira ati: none se uburinganire si bwo shingiro ryo gushinga umubiri wa Kristo?

Chance ni Umukristo kandi yagiye asangiza imirongo ya Bibiliya itandukanye kuva imyigaragambyo yo kurwanya ivanguramoko ku isi yose yatangira, nyuma y’urupfu rwa George Floyd.

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ivuga ko umuhanzi Chance aherutse gusangiza abayoboke be bo kuri Twitter bagera kuri miliyoni 8.3, umurongo wo muri Yesaya 1:17 ugira uti: “Wige gukora ibyiza; ushakishe ubutabera, urengere abarengana, ufate impamvu y’impfubyi; wite ku kibazo cy’umupfakazi.”

Ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 nabwo yasangije abantu umurongo wa Yesaya 61:1, ugira uti: “Umwuka w’Uwiteka Nyagasani uri kuri njye, kuko Uwiteka yansize amavuta kugira ngo mbwire abakene ubutumwa bwiza. Yanyohereje guhambira imitima imenetse, gutangaza umudendezo ku banyagano no kurekurwa mu mwijima ku mfungwa.”

Ibyo umuraperi Chance yavuze bibaye mu gihe ubushakashatsi bushya bwakozwe na Barna bwagaragaje ko abapasitori benshi b’Abanyamerika bashyigikiye imyigaragambyo yo kurwanya ivanguramoko, mu gihe 94% bavuze ko ari inshingano z’Amatorero kwamagana ku mugaragaro ivanguramoko.

 

You may also like

Leave a Comment