Home Amakuru y'ibanze Umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika yahamagaye Archbishop wo muri Brazil mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye

Umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika yahamagaye Archbishop wo muri Brazil mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Nkuko indiri y’icyorezo cya COVID-19 yimukiye muri Amerika y’amajyepfo, ku wa gatatu tariki 10 Kamena 2020, Papa Francis yahamagaye kuri telephone, Archbishop Orlando Brandes wa Aparecida muri Brasil.

Ibi Papa Francis yabikoze nk’ikimenyetso cyo kwita ku baturage ba Brazil nk’umushyumba uragiye neza umukumbi we. Papa Francis yasabye Archbishop Orlando gushinganisha buri muntu wese amasengesho ye.

Papa Francis yagize ati “iteka ryose mba ndi hafi yanyu, nkuko umutima wanjye uba utekereza ku baturage ba Brazil.” Archbishop Orlando yavuze ko Papa Francis yagaragaje urukundo n’amasengesho ku gihugu cyose, atari ku bakristo ba kiliziya gatolika gusa.

Guhamagara kwa Papa byaje mu bihe bikomeye, kuko ku wa 4, abantu barenga 772,000 muri Brazil bari bafite icyorezo cya COVID-19. Kandi kaminuza yitwa Johns Hopkins University yemeje ko abamaze guhitanwa na coronavirus muri Brazil ari hafi 40,000.

Uyu mubare ukaba ushyira Brazil ku mwanya wa 2, ku Isi nyuma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu bifite abarwayi benshi ba COVID-19. Muri ibi bihe bikomeye, Papa Francis yahamagariye abanyabrazil kwiyambaza umutagatifu wabo “Lady of Aparecida” kugirango bagume mu biganza bye.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru “Vatican news” ikomeza ivuga ko ishusho ya Lady of Aparecida yashizwe mu busitani bwa Vatican muri Nzeri 2016. Papa Francis yasoje aha umugisha abaturage ba Brazil, anabatera umuhate. Kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira ni ubwa 3 Papa yari ahamagaye muri Brazil. Ubwa mbere yahamagaye Archbishop Leonard Steiner wa Manaus, hari tariki 25 Mata 2020, ubwa 2 yahamagaye karidinali Odilo Scherer, Archbishop wa Sao Paulo, tariki 9 Gicurasi 2020, ubwa gatatu yahamagaye Archbishop Orlando Brandes wa Aparecida.

You may also like

Leave a Comment