Home Amakuru y'ibanze Umuvugabutumwa David Yonggi Cho, wari ufite urusengero ruteraniramo abakirisitu benshi yitabye Imana

Umuvugabutumwa David Yonggi Cho, wari ufite urusengero ruteraniramo abakirisitu benshi yitabye Imana

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umwe mu bavugabutumwa bari bakomeye ku isi ndetse bafite urusengero ruteraniramo abantu benshi kurusha izindi ku isi David Yonggi Cho, yitabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri 2021.

Nkuko BBC news dukesha iyi nkuru yabitangaje, ngo iri tangazo ryanyujijwe ku rubuga rwe rwa facebook, aho ryavugaga ko uyu muvugabutumwa wari ukomeye ku isi yitabye Imana ku wa kabiri tariki 14 Nzeri 2021.

Iri tangazo ryagiraga riti, “Dr David Yonggi Cho yamaze gusanga Yesu. ku imyaka 85 (1936-2021).“David Yonggi Cho (yavutse kuwa 14 Gashyantare 1936, azwi nka Paul Yungi Cho) ni umukozi w’Imana ukomoka muri Koreya y’epfo.

Amakuru avuga urupfu rwa David Yonggi Cho.

“Afatanyije na nyirabukwe we Choi Ja-shil, ni umwe mu batangije itorero Yoido Full Gospel Church (Assemblies of God), rikaba ari naryo torero riteraniramo abakristo benshi ku isi.
“Uzahora mu mitima yacu, turagushimiye kuko mu buzima bwawe bwose wemeye gukoreshwa n’Imana.”“Dukomeze gushyigikira umuryango we tunawusengera, komeza uruhukira mu igituza cy’Imana, Jenerali w’Imana.”

Urusengero yayoboye kuva 2018 nirwo rusengero ruteraniramo abakristo benshi ku isi, aho kuri ubu rufite abakristo bagera ku 800,000 mu gihe mu minsi y’imibyizi hateraniramo abantu bagera ku 250,000.

Biteganyijwe ko gahunda yo kumusezeraho bwanyuma izarangira tariki ya 17 Nzeri 2021, hagatangirwa imihango yo kumushyingura tariki ya 18 Nzeri.

Uko gahunda yo kumusezera no kumuherekeza bwa nyuma iteye.

You may also like

Leave a Comment