Home Amakuru y'ibanze Umuzamu wa Rayon Sports” Kwizera Olivier” yafunzwe azira ibiyobyabwenge

Umuzamu wa Rayon Sports” Kwizera Olivier” yafunzwe azira ibiyobyabwenge

by Tuyizere Mubarak

Umuzamu wa Rayon Sports n’,ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Kwizera Olivier ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge .

Kuri uyu mugoroba nibwo inkuru yabaye Kimomo ko Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Olivier Kwizera ndetse nabo bari kumwe , bikavugwa ko basanzwe banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi .

Uyu musore utarahamagawe mu ikipe y’igihigu ubwo bagenzi be batsindaga Central Africa we ngo yari yibereye mu Karere ka Nyarugenge I Gikondo ahanzwi nka Kimisange arimo kwinywera ibiyobyabwenge aho yarari kumwe n’abandi bantu bataratangazwa .

Mubutumwa RIB yanyujije kurukuta rwa Twitte isubiza umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu RIB yemeje ko yafunze Kwizera Olivier ikaba imukurikiranyeho gukoresha ibiyobyabwenge .

Uyu musore wigeze kwanga kwinjira muri bus ya Rayon Sports ubwo bari bamaze kunganya na Gasogi United , akaba yari yakoze ikosa ryatumye ikipe ya Gasogi United yishyura igitego yari yatsinzwe na Rayon sports. Ibi byatumye bamwe mubakinnyi ba Rayon Sports bamurakarira ndetse bamwe baranabigaragaza nawe bituma yivumbura yanga kujyana nabo muri Bus y’ikipe .

Ku wa gatatu nibwo yari yasabye imbabazi ubuyobozi bwa Rayon Sports bamugarura mu mwiherero gusa ntawuzi uko yasohotsemo kugeza atawe muriyombi .

Olivier Kwizera arimo gusoza amasezerano muri Rayon Sports bikaba bivugwa ko ashakishwa n’amakipe atandukanye arimo na APR FC yigeze no gukinira mu myaka ishize .

You may also like

Leave a Comment