Home Amakuru y'ibanze Undi mukinnyi wa Rayon Sport yayireze muri Ferwafa

Undi mukinnyi wa Rayon Sport yayireze muri Ferwafa

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Omar Sidibe ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports, yajyanye ikirego muri Ferwafa arega iyi kipe kutamuhemba amafaranga ye yibirarane by’umwaka ushize, no kumugabanyiriza umushahara batabyumvikanye ho.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo, yitegura Championa iteganyijwe gutangira taliki ya 1 Gicurasi uyu mwaka . Iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo mu Nzove ,yapimishije abakinnyi bayo Covid- 19  ariko umunya Mali Omar Sidibe we bivugwa ko yanze kwipimisha .

Uyu musore ngo yavugaga ko atazipimisha, batamuhembye amafaranga yuzuye kuko ikipe ya Rayonports yari yagabanyije umushahara w’abakinnyi bayo bose ibahemba 30% kubera ingaruka za Covid -19 , muri urwo rwego rero uyu musore yanze kwipimisha , maze abwirwa ko natipimisha asohorwa mumacumbi y’abakinnyi akajya kwirwanaho hanze birangira yemeye kwipimisha,  ariko ahita atanga ikirego muri Ferwafa .

Amakuru Isezerano.com yamenye n’uko iki kirego Ferwafa yamaze kucyakira,, kandi bagishyikirije akanama nkemurampaka ngo kacyigeho.

Umukinnyi wa Rayon Sport Omali Sidibe( Photo Internet)

Kugeza ubu ikipe ya Rayonsports, ikomeje kwitegura Championa ariko uyu musore ntarabasha kugaragara mu myitozo yiyi kipe. Iyi kipe kandi ikaba iri kuvugwamo abakinnyi benshi babanyamahanga bashobora kuyisinyira mbere y’uko Championa itangira, mu gihe yamaze kwakira Sekamana Maxime wagarutse mu myitozo .

You may also like

Leave a Comment