Home Amakuru y'ibanze “Urigisambo”, indirimbo ya Theo Bosebabireba yavugishije benshi bacyeka ko yacyuriye ADEPR

“Urigisambo”, indirimbo ya Theo Bosebabireba yavugishije benshi bacyeka ko yacyuriye ADEPR

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Theo Bosebabireba ni umuhanzi uririrmba indirimbo zaririmbiwe Imana  uyu muhanzi amaze imyaka isaga icumi ari umuhanzi, uyu muhanzi kandi wamenyekanye henshi mu Rwanda ndetse akaba ari umuhanzi uri mu bambere bakunzwe byihariye kubera ibihanagano birimo ubutumwa bwomora imitima yabumva ibihangano bye.

Uyu muhanzi ariko hari amakuru menshi yagiye akwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga, amuvugaho ibintu bitari byiza izina rye ryambitswe isura itari nziza aho yavugwagaho ubusinzi, guca umugore we inyuma no kuba hari abakobwa bamushinjaga kubatera inda ngo nyuma akabihakana, amanyanga, ndetse hari nabavugaga ko ahimba indirimbo zirimo incyuro.

Mu minsi ishize yasohoye indirimbo, benshi bamaze kuyumva bayibajijeho, bibaza niba atarimo gucyurira Abayobozi ba ADEPR kubera ibibazo yigeze kugirana n’iri torero mu mwaka wa 2018. Indirimbo ya Theo Uwiringiyimana uzwi nka Bosebabireba yatumye benshi basubira mu byahise bakurikije amagambo ayigize, ndetse by’umwihariko inyito cyangwa izina ryayo”Urigisambo”.

Hari abamaze kumva iri zina, bahita batekereza ko yavuze itorero rya ADEPR, kuko yigeze kugirana nayo ibibazo ndetse byanacucikanye mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. Usibye kuba byaranyuze mu bitangazamakuru n’abantu ubwabo barabivugaga, bamwe bakavuga ko iyo yaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye ahimba iyi ndirimbo akayitura iri torero asengeramo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, Theo Bosebabireba yahakanye yivuye inyuma ibivugwa n’abantu bamushinja ko yaba yarakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gucyurira ubuyobozi bw’iri torero, avuga ko ibyo benshi batekereje ataribyo yari agambiriye ahimba iyi ndirimbo.

Yagize ati” ni indirimbo nanditse nakoze ndetse nyiha inyito “Urigisambo”. Imaze kugera hanze hari abayitekereje ukundi, bayigenera abo nayiririmbiye ariko tutabivuganye batanabizi, bagira aho bayi class muri rusange mu buryo bw’imyumvire y’Abantu n’amahitamo yabo. Ariko ni indirimbo nakoze mfite intego yo kwigisha Abantu ko bagomba kwiga gukora neza bakareka gukora nabi, bakiga kuvuga neza kuruta kuvuga nabi, mbateguza neza kuko ari ibintu narimaze kubona, mbabwira ko kuko nta banga rikiri ku isi byose biri ku karubanda.”

Akomeza avuga ko impamvu yatumye avuga ko byose biri ku karubanda, ari uko yakoze ubushakashatsi nk’umuntu areba uburyo iterambere rifite umuvuduko, areba aho abantu bava n’aho bajya ko bifite itandukaniro, abona ko kugeza uyu munsi kugira ngo ukore ikintu ugihishe abandi biri kukigero bisa naho bitagishoboka.

Ati” naje kumenya amakuru ko abantu benshi bumvise indirimbo yanjye bayisanishije n’ibintu byigeze kuba hagati yanjye n’itorero nsengeramo muri 2018-2019, bagirango nabwiraga abo bayobozi bari bariho icyo gihe kuko ubu mfite amakuru ko ataribo bakiriho ahubwo haje abandi bashyashya, ariko ntabwo ariyo ntego yanjye kuko ibibazo byanjye byari byararangiye.”

Theo Bosebabireba yahakanye ko ntawe yacyuriye mundirimbo ye.

Avuga ko kuba hari ababivuga uko bishakiye ari uko baba barumvise inkuru imwe ntibumve izikurikira, ahubwo bakumva iya Gatanu nayo bafatiyemo hagati batazi uko byagiye bigenda. Ati” njyewe niyo ngiranye ibibazo n’umuntu ntabwo namwifuriza ikibi kuko wenda nanjye yampemukiye oya, ntabwo nabyishimira kuko atari uko nteye.”

Bosebabireba yavuze ko kandi iyi ndirimbo ikiri gutunganyirizwa amashusho, ariko ko afite n’izindi nyinshi ari gukorera muri Studio, harimo iyitwa “Baramaze” nayo avuga ko nisohoka hari abazamubaza ngo ni bande cyangwa se uzayumva nibwo azamenya abo ari bo.

Abavugaga ko uyu mugabo yacyuriraga abo muri ADEPR babishingiraga ko ubwo yagiranaga ibibazo n’iri torero, bamwe mu bo bari bahanganye bagiye bahura n’ibibazo uruhuri byarizonze.

Bamwe mu bashumba bagiye bafungwa umunsi ku wundi bakurikiranyweho ibyaha birimo no gucunga nabi umutungo w’Itorero.

Umva indirimbo ya Theo Bosebabireba “Urigisambo”.

You may also like

Leave a Comment