Home Amakuru y'ibanze Urubyiruko rwa “Bethesda Holy Church” rwabateguriye inyigisho zizamara iminsi 4

Urubyiruko rwa “Bethesda Holy Church” rwabateguriye inyigisho zizamara iminsi 4

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

BHC Youth Week  (Bethesda Holy Church)n’icyumweru ngaruka mwaka itorero Bethesda holy church rigenera urubyiruko mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi bwabo nk’itorero ry’ejo hazaza. Hagakorwa ibikorwa bitandukanye ariko byibanda mu kwiga ijambo ry’Imana  bagatumira inzobere mu by’ijambo ry’Imana kuri iyi nshuro bazanye umwihariko wabo.Insangamatsiko igira iti “Inzitizi z’ububyutse (the barriers of Revival)”

Mukiganiro isezerano.com cyagiranye  n’umuyobozi w’urubyiruko bwana [Ev. Olivier Rwandenzi]  twamubajije, impamvu bahisemo iyo nsanganyamatsiko ?

Mu magambo ye yagize ati:” ubundi urubyiruko rwacu rufite iyerekwa ryo gutegura urubyiruko ruzana impinduka n’ububyutse muri sosiyete ndetse no mu itorero.  kuko tuziko ububyutse ari igisubizo cy’ibibazo byinshi biri hano ku isi. Rero kuri iyi nshuro tuzaba turi kuganira ku nzitizi  cyangwa imbogamizi zituma ububyutse butaba.

Muri BHC Youth Week batumiye inzobere mu ijambo ry’Imana zizabafasha gusesengura izo nzitizi z’ubububyutse, aribo Dr.Rev.Pst. Antoine RUTAYISIRE, Apostle Sosthene SERUKIZA, na Pst Habyarimana Desire. Kandi bakazabana n’abaririmbyi batandukanye bakazabafasha guhimbaza Imana , nka Healing worship team ndetse na El shadai choir.

Izi nyigisho zizamara iminsi 4 kuva taliki ya 19 kugeza taliki ya 22 z’Ugushyingo, zikazajya zitangira saa kumi nimwe kugeza sa mbiri z’umugoroba , ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ku Gisozi.

Umuyobozi w’urubyiruko  Ev. Olivier Rwandenzi akomeza yemeza  ko uzaza muri iki giterane hari ibintu bitatu by’ingenzi azungukiramo.

Ati:”icya mbere ni uko ubugingo bwe buzahahembukira. icya kabiri azaze yiteguye kwakira icyerekezo gishya cy’uburyo rwahindura isi ikaba nziza kuruta uko yayisanze.

Icya gatatu azaze yiteguye kwemerera Imana ikamuhindura igikoresho ikoresha mu bubyutse. kuko mu bubyutse Imana ikoresha abantu, muri iyi seminar tuzahigira amahame ava mu ijambo ry’Imana adushoboza kuba umusemburo mwiza w’impinduka ni ububyutse muri sosiyete ndetse no mu Itorero ry’Imana.

You may also like

Leave a Comment