Home Mu Mahanga China:Uruhare rw’ikoranabuhanga mu gutuma abanyeshuri bakopera imikoro bahawe(soma birambuye)

China:Uruhare rw’ikoranabuhanga mu gutuma abanyeshuri bakopera imikoro bahawe(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Bitewe n’ikoranabuhanga riri gutera imbere usanga ibikoresho byifashishwa muri ryo nk’amatelephone agendanwa n’izindi gahunda zigenda ziremwa zorohereza abanyeshuri gukopera amasomo yabo aho kugirango bayige.

Tubikesheje urubuga rwa msn.com ruvuga ko mu kwezi gushize ,South China Morning yatangaje inkuru itameze nk’izindi.Mu kiruhuko cy’umwaka mushya wa gishinwa,umukobwa ukiri muto w’umushinwa w’imyaka 15 witwa Zhang ukomoka mu mujyi wa Harbin uri mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’Ubushinwa,yabonye igisubizo gisekeje kizajya gituma adakora imikoro ye yo ku ishuri.

Zhang yatumije robo, akoresheje murandasi ,umukobwa ukiri muto yaguze robo ifite ubushobozi bwo kwigana inyandiko zose ku mafaranga y’amayeni 800 angana n’amayero 105.Iyo robo yari ikozwe mu cyuma gifite urupapuro n’ikaramu yandika ibyo yifuza.Iyo robo yashoboraga kwandika amagambo 40 mu munota.Yari agamije ko izajya imukorera umukoro(devoirs) mu gihe we yigiriye mu minsi mikuru.

Ni nyina w’uwo mwana w’umukobwa wavumbuye ko umwana afite iyo mashini mu gihe yari ageze mu cyumba cye arimo gutunganya mu rugo,nawe abishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi ni kimwe n’indi gahunda yitwa Socratic (application socratic)iyi yo itanga ibisubizo by’ibibazo by’imibare akenshi biba byatanzwe nk’imikoro ku banyeshuri.

Ibi byose birerekana ko uko iterambere mu ikoranabuhanga ryiyongera uburezi nabwo buzagorana bitewe no gusubiza ibitavuye mu mutwe,ahubwo gukopera bihabwe umwanya,mugihe cyose abashinzwe uburezi bazaba badafashe ingamba zituma abanyeshuri barushaho kwiga bitabaye ngombwa ko bakopera bakoresheje ikoranabuhanga.

 

 

You may also like

Leave a Comment