Home Ubuzima bw'Abahanzi Urukundo: Bahujwe na Film, none basezeranye kubana Akaramata

Urukundo: Bahujwe na Film, none basezeranye kubana Akaramata

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umwe mu bagize itsinda ry’Abarashi b’i Rwanda rigizwe n’Abasore babiri bavukana aribo Cyilima na Cyogere, yasezeranye imbere y’Amategeko n’umukunzi we bari bamaranye iminsi murukundo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 mata 2021 mu karere ka Kirehe, ubwo umuhanzi Cyilima yasezeranaga n’umukunzi we Cecile benshi bazi nka Mama Nana muri Uhaha series.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com, Cyilima yavuze ko aba bombi bahujwe na Film bikarangira bakundanye ndetse bikaba ari nabyo byatumye urukundo rwabo rukura rukagera kure none rukaba rutsinze.

Ati” Twahujwe na Film, maze twembi dutangira kugenda twiyumvanamo, nyuma nibwo namusabye urukundo arabyemera maze dutangira gupanga uko byanyura mu nzira nziza tugahesha ishema Ababyeyi n’imiryango yacu muri rusange.”

Cyilima na Cyogere Abarashi b’i Rwanda.

Ni urugo bamwe bavuga ko ari urw’Abasitari kuko Buhungiro Jean Climaque uzwi ku izina rya Cyilima na KANYANGE Cecile uzwi ku izina rya Mama Nana muri film UHAHA SERIES bose bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bakina film cyangwa se mundirimbo.

Cyilima Buhungiro yatangiye umuziki  ahagana mu mwaka wa 2015, muri 2019 nibwo yinjiye muri label The Boss Papa mu itsinda Abarashi b’iRwanda. Cyilima Buhungiro yahuye na KANYANGE Cecile uzwi ku izina rya Mama Nana muri film UHAHA SERIES

Bahujwe na Film Uhaha none basezeranye

Mu wa 2018 bakinnye muri film imwe KANYANGE Ari nyirabuja wa Cyilima Buhungiro iyo film Yitwa Plan Z in the village, Nyuma yaho nibwo Cyilima yasabye KANYANGE ko yamubera umukunzi Maze nawe arabimwemerera

Umuhanzi Cyilima Buhungiro na Kanyange basezeranye imbere y’Amategeko, bemeranya kubana Akaramata nyuma yo guhuzwa na Film.

Cyilima yamenyekanye mu ndirimbo we n’umuvandimwe we baririmbye yitwa Regina, ndetse n’indi baherutse gushyira ahagaragara yitwa Enyama y’Enkoko ivuga k’umukobwa utajya urya izindi nyama cyangwa ibindi biryo uretse inyama y’inkoko.

Cyilima yasezeranye n’umukunzi we.

You may also like

Leave a Comment