Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amakuru y'ibanzeUrukundo

Urukundo : Ese gusezerana n’ukwizirikaho igisasu ? Menya uko Bibiliya ibivugaho

by Ali Gilbert Dunia January 6, 2020January 6, 2020
written by Ali Gilbert Dunia January 6, 2020January 6, 2020
Urukundo : Ese  gusezerana n’ukwizirikaho igisasu ? Menya uko Bibiliya ibivugaho
Yasuwe: 1,127

Muri iki gihe abantu benshi basigaye batinya gusezerana. Bamwe babigereranya no kwizirika amapingu cyangwa kwizirikaho igisasu.

Aho kubibona utyo, wagombye kumva ko isezerano ari nk’igitsika ubwato cyangwa inkingi ya mwamba ishyigikira urugo rwanyu.

Umugore witwa Megan yaravuze ati “mu gihe ugiranye amakimbirane n’uwo mwashakanye, isezerano mwagiranye ribafasha kumva ko gutandukana atari wo muti.

 Kuba mwarasezeranye birinda urugo rwanyu, kandi n’iyo havutse ibibazo indahiro mwagiranye ituma mwiyemeza kubikemura.

Reba ingingo igira iti “ Iyemeze kudahemukira uwo mwashakanye  .Umwanzuro: Niba ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye, iki ni cyo gihe cyo gukomera ku isezerano mwagiranye aho kwicuza impamvu mwasezeranye.

Ibi ni ibintu 5 wakora kugirango ubashe kugira urugo rwiza:

 1.Jya usuzuma imitekerereze yawe. 

 Ese iyo wibutse ko ugomba kubana akaramata n’uwo mwashakanye, bikubuza amahwemo cyangwa bituma utuza? Ese iyo mugiranye ibibazo, buri gihe utekereza ko umuti ari ukwigendera?

Kugira ngo ukomere ku isezerano wagiranye n’uwo mwashakanye.

wagombye kumva ko muzabana iteka.Ihame rya Bibiliya: Matayo 19:6 .

2.Jya usuzuma ibyagiye bikubaho.

 Uko ubona ibirebana no kubana iteka, bishobora kuba biterwa n’ibyo wabonanye ababyeyi bawe. Urugero, umugore witwa Lea yaravuze ati “ababyeyi banjye batanye nkiri muto. Ubwo rero, ibyababayeho bishobora kuba ari byo byangizeho ingaruka,

bigatuma ibyo kubana akaramata ntabishira amakenga.” Icyakora ujye wizera ko ushobora gukora ibitandukanye n’ibyo ababyeyi bawe bakoze.

Ntukumve ko amakosa ababyeyi bawe bakoze nawe uzayakora. Ihame rya Bibiliya: Abagalatiya 6:-5 ).

3.Jya uvuga uziga.

 Mu gihe urakaranyije n’uwo mwashakanye mugatongana, ujye wirinda kuvuga amagambo uzicuza, urugero nko kuvuga uti “nzaguta nigendere,” cyangwa ngo “n’i Nyagasambu rirarema.” Amagambo nk’ayo atesha agaciro isezerano mwagiranye.

Aho kugira ngo akemure ikibazo mufitanye atuma mutongana. Aho kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ushobora wenda kuvuga uti “yego nakubabaje, ariko twembi twabigizemo uruhare.

Jw.org dukesha iyi nyigisho yakomeje igaragaza wakora kugirango ukemure iki kibazo?”Ihame rya Bibiliya: Imigani 12:18.

4.Jya wereka abandi ko wiyemeje kudahemukira uwo mwashakanye.

 Aho ukorera ujye uhashyira ifoto ye, kandi ujye umuvuga neza. Ujye umuterefona buri munsi mu gihe mutari kumwe. Jya ukunda kuvuga uti “twebwe” kandi ukoreshe amagambo nk’aya ngo “jye n’umugore wanjye” cyangwa “jye n’umugabo wanjye.” Nubigenza utyo, uzaba wereka abandi ko mwembi mwiyemeje gukomera ku isezerano mwagiranye.

5.Jya wigira ku bandi.

 Jya urebera ku bashakanye bamaranye igihe kandi bakaba babanye neza nubwo bagiye bahura n’ibibazo. Ujye ubabaza uti “isezerano mwagiranye ryo kubana akaramata muribona mute, kandi se ni mu buhe buryo ryabafashije kubana neza?”

Bibiliya igira iti “nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko n’umuntu atyaza mugenzi we” (Imigani 27:17) . Niba rero uzirikana akamaro k’iryo hame, jya ugisha inama abafite ingo nziza.

 

0 comment
1
FacebookTwitterWhatsapp
Ali Gilbert Dunia

previous post
Amwe mu magambo “Billy Graham” yagiye avuga ashobora guhindura ubuzima bwawe
next post
Ubuzima : Menya byinshi kuri Kanseri y’amabere n’uko wayivumbura byoroheje

You may also like

Narwaye amavunja ariko ubu ndi umusore wuzuye ingingo...

November 27, 2019

Hatangijwe iperereza ku kuntu konti ya Instagram ya...

November 21, 2020

IGICE CYA 4: Duherukana murumuna wa Bella ari...

February 4, 2019

IGICE CYA 2: Duherukana umwalikazi Bella asezeranya Manzi...

January 30, 2019

Umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika yahamagaye Archbishop wo...

June 12, 2020

Byinshi bitangaje ku muririmbyi” Mercy Chinwo” waririmbye indirimbo...

July 13, 2020

Yesu arashaka kuba hamwe natwe biciye mu gahinda-Papa...

April 27, 2020

Nahamagaye izina “Yesu “mbona kurokoka ikiza cy’umuyaga –...

April 16, 2020

Itorero rya Hillsong ryasabye imbabazi kubwa tweet ifite...

October 2, 2020

Muri iki cyumweru cyo kwibuka,amarepetisiyo,ibitaramo no gusohoka biba...

April 10, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Umuhanuzi(Prophet) Claude Hatangimana yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo(Soma birambuye)

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Kigali: Hasubiyeho gahunda ya Guma mu rugo, Amashuri n’insengero birafungwa.

    January 18, 2021
  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Kigali: Hasubiyeho gahunda ya Guma mu rugo, Amashuri n’insengero birafungwa.

    January 18, 2021
  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top