Home Ubuzima bw'Abahanzi Urukundo: Niyo Bosco yemerewe ijisho n’umusore ukiri muto kubera kumukunda

Urukundo: Niyo Bosco yemerewe ijisho n’umusore ukiri muto kubera kumukunda

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuhanzi Niyo Bosco yemerewe guhabwa ijisho n’umusore ukiri muto bityo akamufasha kubona no kugira ubuzima bwiza.

Umuhanzi Niyo Bosco umwe mubakunzwe akaba afite ubumuga bwo kutabona, ariko bitaba bitamubuza gukorana umuziki we ubuhanga, yemereww ijisho rimwe n’umusore ukiri muto.

Aya makuru yamenyekanye ubwo Murindahabi Irene umunyamakuru wa Isibo TV akaba n’umujyanama w’uyu muhanzi, yandikaga kurubuga rwa Instagram agaragaza ko hari umwe mu bakunzi ba Niyo Bosco wamemereye kumuha ijisho kubera urukundo amukunda, akaba abona nta kindi yamuha usibye kumusangiza ku buzima bwe nawe akabasha kubona.

Yagize ati”Uyu ni we njye kandi niteguye guhita ntanga ijisho rimwe ryanjye nta gahato nkabikora ku bushake nkariha umuhanzi wanjye nkunda Niyo Bosco. Ibi kandi nabitekereje igihe kinini utagira ngo ni umwanzuro mfashe mpubutse. Ubwo rero niwumva kwa muganga bavuze ko byashoboka ko narimuha akareba ntuzatindiganye mu kumpamagara, igihe cyose uzampamagara nzakwitaba. Murakoze”.

Ibi byabaye ku wa 10 Mata 2021, ibintu byatumye benshi bagaragaza amarangamutima yabo bavuga ko uyu musore Kendrick Kevin ari umuntu mwiza, abandi bashima ubutwari yagize bwo kumva ko yasangira na mugenzi we ubuzima, ibintu bidashobora gukorwa na buri umwe wese ubonetse.

Kendrick we avuga ko ibi yakoze yabanjye kubitekerezaho bihagije, kuko usibye kumukunda agakunda n’umuziki we yabonye ko hari n’ikindi abandi bantu bafite we akaba atagifite, bituma avuga ko mu gihe abaganga bagaragaza ko bishoboka we atazasuyaza gutanga ijisho rye rimwe.

Uyu mutima wa Kevin washimwe cyane na Niyo Bosco avuga ko atari aziko Imana imuzirimana muri aka kageni, kugeza aho abona undi muntu wiyongera ku mpamvu ye yo kubaho afite ubuzima.

Ati”Mbega! Ahise aba umwe mu bo nifashisha nsobanura impamvu yo kubaho kwanjye. Nishimiye ko Imana inkunda urukundo rungana rutya. Ubuse ndi nde wo gutekerezwaho aka kageni? Imana y’urukundo iguhe umugisha”.

Umuhanzi Niyo Bosco afite ubumuga bwo kutabona bwamufashe afite imyaka ibiri y’Amavuko, ariko akaba abasha gukora umuziki we harimo indirimbo, Ibanga, Ubigenzute, ndetse n’izindi zirimo izahimbiwe Imana, kandi agafasha n’abandi bahanzi abandikira indirimbo zuje ubuhanga.

You may also like

Leave a Comment