Home Urukundo Urukundo rwa Manzi na Bella (Igice cya mbere)

Urukundo rwa Manzi na Bella (Igice cya mbere)

by Jean Claude Habinshuti
4 comments

Manzi na Bella bari abana barezwe neza,ariko bagatandukanira ku bushobozi bw’imiryango bakomokamo,kuko umuryango wa Manzi wari uciriritse naho umuryango wa Bella ukaba wari ukize.

Manzi yakuriye mu giturage,aho yatozwaga cyane n’ababyeyi be ikinyabupfura no kubaha bagenzi be.Urukundo ababyeyi be bamukundaga rwatumye Manzi akura yifitiye icyizere binatuma yiga amashuri ye neza kabone nubwo ababyeyi be kubona amafaranga y’ishuri byabagoraga.Ibi byatumaga ababyeyi be bamubonamo umuntu uzabagirira kamaro ejo hazaza.

Ubwo manzi yigaga amashuri yisumbuye,yaje kuyarangiza ajya muri kaminuza ari naho yaje guhurira n’umukobwa mwiza witwaga Bella,maze birangira bize mu ishami rimwe ry’ubuvuzi bw’abantu.

Kubera ubuhanga n’ubushishozi Manzi yagiraga byatumaga abantu benshi bamukunda ,abakobwa bo bikaba akarusho!Ariko kuko Manzi intego ye yari ukwiga ibyo ntago byigeze bimurangaza,gusa kubera kubaha abandi n’ubwenge yari afite ntiyahwemaga no gusobanurira abandi banyeshuri ibyo batumva.

Manzi aganira na Bella bwa mbere

Bella, kimwe n’abandi bakobwa biganaga na Manzi bifuzaga kuba inshuti n’uyu muhungu,ariko Manzi ntabyiteho.Bella nawe byafashe igihe atekereza kuri Manzi,bituma afata umwanzuro wo gushaka uko Manzi yamenya ko amukunda .

Bella yagerageje gukora ibimenyetso bitandukanye imbere ya Manzi ariko Manzi ntiyabyitaho ,cyane cyane ko atari ubwa mbere yari abonye abakobwa bakora bene ibyo.Ibi byatumye umutima wa Bella wuzura intimba ariko ntiyagira umuntu numwe ahishurira ko yakunze Manzi.

Ijoro rimwe Bella yaraye atekereza kuri manzi burinda bucya atagohetse,niko gufata umwanzuro wo kujya kubibwira Manzi ariko ashaka uburyo arabimubwiramo buramuyobera.Gusa kubera ko Manzi yakundaga gusobanurira abandi banyeshuri ,Bella nawe yahisemo kumusaba ko amusobanurira,Manzi umuhungu wubahaga abantu yaremeye ,ariko Bella ashaka ahantu yamuturuka amubwira ko amukunda biramuyobera.

Ibyo byakomeje kuba inshuro nyinshi,Bella yarabuze aho aturuka Manzi ,ariko Manzi nawe uko yakomezaga guhura na Bella niko yamwiyumvagamo ariko Manzi ntabikomeze kuko yatekerezaga ko atari byiza gukundana n’umukobwa bigana,ikindi kandi akaba atari nacyo cya mbere cyamuzanye.

Umunsi umwe Bella abwira Manzi ko ashaka ko baganira byimazeyo kandi ko hari ibanga amaranye iminsi yifuza kumusangiza,ibyo Manzi yarabyemeye gusa ntiyarazi iryo banga iryo ari ryo kuburyo byamuteye amatsiko,gusa bumvikana umunsi bazahuriraho.

You may also like

4 comments

Doneric January 29, 2019 - 2:09 pm

Kararyoshye

Reply
Uwera Ritha February 4, 2019 - 12:31 pm

Ukomeze nutundi du part turiho

Reply
Hishamunda Jean Claude February 1, 2019 - 4:43 pm

Ibindi bice birakenewe pe gusa Imana ibahe umugisha ku bwiyi nkuru.

Reply
Uwera Ritha February 4, 2019 - 12:30 pm

Wooww ni sawa cyane pe
Mugakomeze

Reply

Leave a Comment