Home Ubuzima Urutonde rw’ibiribwa 5 wagaburira umwana agakura neza(Soma birambuye)

Urutonde rw’ibiribwa 5 wagaburira umwana agakura neza(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
2 comments

Ababyeyi bose bifuza guha ibyiza abana babo.Nubwo bimeze bityo ,ntibibuza ko ikibazo cy’abana bagwingira dukomeza kugenda tucyumva akenshi giterwa no nokutamenya ubwoko bw’ibiribwa bikize ku ntungamubiri umwana akeneye kugirango akure neza.

Ibiribwa bitandukanye by’ingenzi mu gukuza umwana  dusanga ku rubuga rwa magicmaman bifite uruhare rukomeye mu kuba byafasha umwana wawe gukura neza ,mu gihe ubimuteguriye nk’ifuguro rye.

         1.Isupu

« Nywa isupu yawe»,ibyo ni ababyeyi bangahe bibuka kubibwira abana babo igihe bari kumeza?Isupu cyangwa isosi igomba kuba yiganjemo imboga,ikabamo n’ibindi by’ingenzi bituma iyo sosi ihinduka indyo yuzuye.Imboga ku mwana ni urufunguzo rw’imikurire.Biba byiza iyo ku ifunguro rye rya buri gihe umwana agiye abona imboga.

  1. Pomme

Ntugashidikanye ku guha umwana wawe pomme mu gihe ushaka ko akura neza.Nushaka kumuhindurira umuhe imbuto zitandukanye .Nk’imboga,imbuto zikize ku myunyu ngugu na vitamine umwana akeneye kugirango akure.Pomme ,icunga,inkeri n’izindi ,kuzimugaburira uhinduranya ni ingenzi ku mikurire ye.

  1. Inyama y’inkoko

Kubera ko inyama y’inkoko iryoha,ikanoroha kuyirya,abana bishimira ino nyama cyane.Inyama rero zitanga intungamubiri zingenzi ku mwana, zigatuma imikaya ye ikura.Ku mwana intongo y’inyama irahagije ku munsi.

           4.Ubugari

Nk’umuceri,ibirayi,umugati n’ibindi  biribwa bitera imbaraga,bigomba kuboneka  ku ifunguro ry’umwana kugirango ube wizeye ko umwana afite imbaraga.Inama nziza ni ukumuha imboga n’ubugari,cyangwa isosi y’inyanya kugirango arusheho kurya intungamubiri z’ingenzi ku mikurire ye.

            5.Yawurute

Yawurute ikize kuri Karisiyumu zituma urutirigongo rukomera,ikagira n’intungamubiri z’ingenzi ku mwana.Yawurute ishobora gusimbuzwa amata cyangwa forumaje.Ukaba wamuha amata inshuro eshatu ku munsi ku nyungu z’imikurire y’umwana wawe.

Ibindi ushobora guha umwana byamufasha mu mikurire ye myiza ni amazi.Kuko buriya si byiza guha umwana ibiribwa birimo amasukari cyane kuko ari bibi ku buzima bw’umwana.Ku bana banyu muhe agaciro amazi y’umugezi kuko ni meza kuri bo.

 

 

You may also like

2 comments

additional reading August 18, 2019 - 8:34 am

I simply want to tell you that I am just newbie to blogs and really enjoyed this web site. Most likely I’m going to bookmark your site . You definitely come with incredible posts. Appreciate it for sharing with us your blog.

Reply
BestCharli August 27, 2019 - 7:43 pm

I see you don’t monetize isezerano.com, don’t waste your traffic, you can earn extra bucks every month
with new monetization method. This is the best adsense alternative for any type of website (they approve all sites),
for more details simply search in gooogle: murgrabia’s tools

Reply

Leave a Comment