Home Indirimbo Urutonde rw’indirimbo 5 zihimbaza Imana zikunzwe kurusha izindi zimaze igihe gito zisohotse(soma birambuye)

Urutonde rw’indirimbo 5 zihimbaza Imana zikunzwe kurusha izindi zimaze igihe gito zisohotse(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Muri iyi minsi abahanzi batandukanye kimwe n’amakorari barimo bakoresha imbaraga zabo kugirango bagaragaze ibikorwa byabo by’uyu mwaka wa 2019 mu ivugabutumwa rishingiye ku bihangano by’indirimbo zihimbaza Imana.

Ariko dushingiye ku ndirimbo zabaye iza mbere mu irushanwa rya Groove award 2018,n’abahanzi bagiye babonamo ibihembo,tukanashingira no ku gihe igihangano gihimbaza Imana kimaze ndetse n’ubwinshi  bw’abagikurikiranye kuri Youtube, nguru urutonde rw’indirimbo eshanu zisotse vuba zikunzwe kuruta izindi.

1.Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire

Iyi ndirimbo ya Aline Gahongayire  imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 348.723 .Uyu muhanzikazi benshi bamuzi mu ndirimbo ‘Yelele’ yabaye n’indirimbo ya kabiri nyafurika ihimbaza Imana yarebwe cyane kuri You tube mu mwaka wa 2014.

2.Indirimbo yitwa Indahiro ya Uwimana Aimé afatanije na Isiraheli Mbonye

Iyi ndirimbo nta mwaka iramara ariko ikaba imaze kugira abakunzi batari bake kuri Youtube,aho imaze gukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 235.425.Aimé Uwimana na Isiraheli Mbonye akaba ari abahanzi bamaze kubaka izina mu ndirimbo zihimbaza Imana.

3.Indirimbo yitwa Tubabarirane ya Isiraheli Mbonye

Iyi ndirimbo nayo ntirarangiza umwaka iri hanze ,nayo ikaba ifite abayirebye bagera ku bihumbi birenga 167.844.Isiraheri nawe akaba ari umuhanzi usengera muri Restauration Church akaba anafite abakunzi batari bake kubera ibihangano bye.

4.Nari njyewe ya Serge Iyamuremye

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Serge Iyamuremye amaze igihe kitari gito muri uyu murimo.Indirimbo ye yanahawe igihembo cya Groove award 2018 ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 70.426 .

  1. Bikore wiyubahishe ya Uwiringiyimana Theo

Iyi ndirimbo ya Uwiringiyimana Theogène bakunze kwita bose Babireba imaze kurebwa n’abantu bagera ku bihumbi 44969.Uyu muhanzi akaba yarakoze amateka akomeye muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana kuko abanyarwanda hafi ya bose bamuzi.

Usibye Theo Bose Babireba ,abandi bahanzi twavuze bose babonetse  mu irushanwa rya Groove award 2018.Maze begukana ibihembo kubera ibikorwa byabo by’ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana bakoze.

 

You may also like

Leave a Comment