Home Mu Mahanga USA:Insengero eshatu z’abirabura zari zatwitswe zigiye kwongera kubakwa(soma birambuye)

USA:Insengero eshatu z’abirabura zari zatwitswe zigiye kwongera kubakwa(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Kuri uyu wa kane taliki ya 18 Mata,ikusanywa ry’amafaranga ryatangiye hagamijwe kwongera kubaka insengero eshatu z’abirabura ziherutse gutwikwa muri Leta ya Luwiziyana iherereye mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibi byakozwe nyuma yuko Bazirika ya Notre Dame de Paris  yo mu Bufaransa ihiye maze abantu batandukanye higanjemo abatunzi ,abanyepolitiki n’abandi bagakora mu mifuka yabo bagatangira gutanga amafaranga yo kwongera kuyubaka.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Evangeliques.info,miliyoni 1.8 z’amadolari niyo igomba gukusanywa .Abantu benshi barimo umunyapolitike Hillary Clinton basabye abaturage gutera inkunga iyubakwa bundi bushya kw’izi nsengero.

Uwahoze ari umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika nawe yagize icyo avuga  akoresheje urubuga rwe rwa twitter.

Ati:”Nubwo dushyigikiye abanyapari mu bitekerezo byacu,twereke urukundo n’abaturanyi bacu bo muri Luwiziyana,insengero eshatu z’abirabura zarahiye mu byumweru bishize,abantu baratatana”.

Izi nsengero ngo zaba zaratwitswe n’umusore w’imyaka 21 bikekwa ko ngo yaba afitanye isano n’idini ya Satani,wafashwe anamaze gutangaza ibintu bitari byiza ku bayoboke b’itorero ry’Ababatisita.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment