Home Amakuru y'ibanze USA:Umuhanzi Zabron Ndikumukiza yinjiranye mu muziki uhimbaza Imana indirimbo “Ntuhinduka” ivuga ubudahemuka bwayo

USA:Umuhanzi Zabron Ndikumukiza yinjiranye mu muziki uhimbaza Imana indirimbo “Ntuhinduka” ivuga ubudahemuka bwayo

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuhanzi Zabron Ndikumukiza wamamaye cyane muri korari Nyota ya Alfajiri,New Melody ndetse n’andi matsinda,yamaze gutangaza ko yatangiye kuririmba ku giti cye ndetse ahita

anasohora indirimbo yise Ntuhinduka ivuga ubugwaneza neza no kudahinduka kw’Imana. Zabron Ndikumukiza kuri ubu ubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ,yatangaje ko icyemezo cyo kwinjira mu muziki uhimbaza Imana yagifashe nyuma y’igihe kinini aganira n’Imana ndetse anasenga cyane ngo imwemere gutangira uyu murimo.

Yavuze ko amaze igihe kinini abarizwa mu matsinda atandukanye muri Kigali no mu ntara hose ko yahakoreye umurimo w’Imana unyuze mu kuririmba.Zabron avuga y’uko yakuranye impano

yo kuririmba ndetse ko yumva igihe kigeze ngo ubutumwa Imana yamuhaye abushyire hanze binyuze mu bihangano by’indirimbo. Uyu muhanzi avuga ko nubwo aba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ariko yiteguye gukomeza guha abanyarwanda ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye agiye gusohora imwe ku yindi.

Avuga ko afite indirimbo zihagije ndetse zitandukanye yaba mu majwi ndetse no mu mashusho kuburyo azakomeza gusohora indirimbo ndetse akanazisangiza abamukunda. Indirimbo yasohoye yise Ntuhinduka ifite ubutumwa bwibanda ku rukundo rwayo ndetse no kudahinduka kwayo.Ni indirimbo kandi yitsa ku budahemuka bwayo ndetse n’ineza ihora igirira umuntu.

Uyu muhanzi kandi yatangarije itangazamakuru ko mu kwezi gutaha kwa cumi azasohora indirimbo nshya ikurikira Ntihinduka kandi izaba iri mu buryo bw’amajwi , n’amashuho.Yanakomoje kuri album ye azakomeza gusangiza abamukunda indirimbo imwe ku yindi.

KANDA HANO UYU MVE

You may also like

Leave a Comment