Home Mu Mahanga Vatican igiye kubyutsa inyandiko zerekeranye n’umupapa ushinjwa kwirengagiza Jenoside yakorewe Abayahudi (soma birambuye)

Vatican igiye kubyutsa inyandiko zerekeranye n’umupapa ushinjwa kwirengagiza Jenoside yakorewe Abayahudi (soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Kuri uyu wambere, Papa Francis yatangaje ko azabyutsa inyandiko zimaze igihe kirekire zibitswe i Vatican zerekeye Papa Pius XII, wari Papa mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’isi ndetse unashinjwa kuba yararuciye akarumira mu gihe abanazi bicaga abayahudi babarirwa mu ma miliyoni.

Amakuru dukesha urubuga cbn avuga ko Papa yavuze koKiliziya idatewe ubwoba no gusubira inyuma mu mateka ndetse ko ku bw’iyo mpamvu, inyandiko zagiye zibikwa zizashyirirwa ahagaragara abashakashatsi uhereye ku wa 2 Werurwe, 2020.

Ubusanzwe, Vatican itegereza imyaka 70 nyuma y’urupfu rwa Papa kugirango ifungure ububiko bw’inyandiko bwe, ariko abantu batari bake bakomeje kotsa kiliziya igitutu ngo ifungure inyandiko za Pius mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi bakiriho.

Nubwo Papa Francis yemeye kubyutsa izi nyandiko ariko, yahagaze ku murage wa Pius, avuga ko ibyo yakoze benshi babikabirije ariko anavuga ko Papa Pius yagiye ahura n’ibibazo by’ingorabahizi bitandukanye akenshi byanamusabaga gufata ibyemezo bitoroshye aribyo benshi bafashe nko kwanga kugira icyo akora ngo akemure ibibazo byari bihari.

You may also like

Leave a Comment