Home Amakuru y'ibanze VATICAN: Uwari umuganga wihariye wa Papa Francis, yitabye Imana.

VATICAN: Uwari umuganga wihariye wa Papa Francis, yitabye Imana.

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuganga wihariye wa Papa Francis, Fabrizio Saccorsi yitabye Imana, nyuma yo kumara iminsi mu bitaro arwaye icyorezo cya Corona Virus ariko akaza gukira agasigara avurwa ingaruka yatewe nacyo.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muganga yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki ya 09 Mutarama 2021, atangajwe n’ikinyamakuru cyitwa L’Osservatore Romano, aho kivuga ko yari yajyanywe mu bitaro tariki ya 26 Ukuboza 2020 I Roma, aho yari agiye kuvurirwa Kanseri yari amaze igihe arwaye. Usibye kuba yari yaratowe na Papa mu mwaka wa 2015 ngo amubere umuganga wihariye, yari umuhanga mu binjyanye n’ubugenge ndetse yize iby’ubuganga muri kaminuza ya Roma.

Saccorsi, Umuganga akaba n’Umwarimu yitabye Imana afite imyaka 78 y’amavuko. Urupfu rwe ruje mu gihe Papa Francis yari amaze gutangaza kuri televiziyo ya Canal5 ko mu cyumweru gitaha, Abaturage ba Vatican bazatangira guhabwa urukingo rwa Corona Virus, ndetse anabasaba kutumva Amagambo mabi aruvugwaho, ahubwo bakizera Imana bagahabwa urukingo kuko ari ukuramira ubuzima bwabo. Yavuze ko kudahabwa uru rukingo ari ugushyira ubuzima mu kaga.

You may also like

Leave a Comment