Home Mu Mahanga Vatican:Papa Francis ati, “Abihayimana bahohotera abantu ni ‘ibikoresho bya Satani”(soma birambuye

Vatican:Papa Francis ati, “Abihayimana bahohotera abantu ni ‘ibikoresho bya Satani”(soma birambuye

by Divine Mbabazi
1 comment

 Ku munsi wa nyuma w’inama y’amateka imaze iminsi ine iteraniye i Vatican higwa ku kibazo cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Kiliziya Gatolika , Papa yavuze ko abihayimana bahohotera abantu ari ‘ibikoresho bya Satani’.

Papa Francis yasejeranije abasenyeri bakuru bari bateraniye i Vatican ko yiteguye gushoza intambara idasanzwe kugirango akure iki cyasha kuri Kiliziya Gatolika.

Mu ijambo rye, Papa Francis yavuze ko muri kiliziya nihongera kuzamuka n’ikirego kimwe cyerekeye ihohoterwa, icyo kirego kizitabwaho mu bunyangamugayo bwose bushoboka.

Yagize ati :muri kiliziya gatulika nihongera kuzamuka ikirego cyerekeye ihohoterwa ,kizitabwaho n’ubunyangamugayo.Binyibukije n’imigenzo y’ubugome yakwirakwiye mu mico imwe n’imwe, yo gutamba abantu- akenshi abana mu migenzo y’abapagani.

Iyi nama yateranijwe na Papa Francis mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’abihayimana rimaze no kugira ingaruka mu bihugu bitandukanye harimo Australia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, ndetse na Chile.

Papa Francis yavuze ko kiliziya ihagaze irebana ‘amaso ku maso’ n’iyobera ry’ikibi kandi ko abana bakeneye  ‘kurindwa amasega aryana’.

Papa yakomeje ati : Mbikuye ku mutima ndahamagarira buri wese kurwanya bidasubirwaho ihohoterwa rikorerwa abana,haba irishingiye ku gitsina cyangwa irindi iryo ari ryo ryose. … kuko turi kurwana n ‘ibibazo bigomba gukurwa ku isi burundu.

Yavuze ibi amaze kuyobora abasenyeri muri misa yo guhabwa penetensiya aho babwiriwe gusuzuma umutimanama wabo bakanatura ibyaha byabo.

Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu bahohotewe batengushywe n’iyi nama.Umwe mu bahohotewe w’Umusuwisi, Jean-Marie Furbringer yabwiye ikinyamakuru AFP ko mu by’ukuri, kuvuga ngo ni amakosa ya Satani ni ukuvuga ubusa.

Undi mu bahohotewe, Peter Saunders, wo mu Bwongereza yabwiye uru rwego rw’itangazamakuru ko akeneye ko hagira ikintu gihamye gikorerwa abapadiri bahohoteye abana.

Yagize ati:yi nama iri kuvuga kuri Satani, ikavuga ku kibi… Nta na gato bavuze ku guha akato abafashe ku ngufu abana kandi ari abakozi ba kiliziya“.

Iki kibazo cy’ihohoterwa gishingiye ku gitsina gikomeje kuza ku isonga mu biraje ishinga ubuyobozi bwa papa Francis nubwo benshi mubakorewe ihohoterwa bavuga ko nta kigaragara yakoze ugirango ashakire umuti urambye iki kibazo.

You may also like

1 comment

you could check here August 18, 2019 - 9:32 am

I just want to say I am beginner to blogs and actually savored your web site. Very likely I’m going to bookmark your blog post . You actually have superb writings. Thanks a lot for sharing your webpage.

Reply

Leave a Comment