Home Amakuru y'ibanze White Paula ati:” Trump yashakaga kubakana nanjye urusengero rukomeye rw’Imana.

White Paula ati:” Trump yashakaga kubakana nanjye urusengero rukomeye rw’Imana.

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Perezida Donald Trump yashakaga kubaka urusengero rukomeye rw’Imana rukayoborwa na White Paula, usanzwe ari umupasteri w’umwihariko wa Trump.

Christian Post dukesha  iyi nkuru yatangaje ko” nyuma y’uko [White House ]yemeza ko umuvugabutumwa [Paula White ]yitabiriye inama y’abayobozi yabaye kuwa kane washize, aribwo nyuma yaho Paula akaba n’umupasteri w’umwihariko wa perezida Donald Trump yavuze ko Trump yashakaga kumwubakira urusengero runini rusa na katedarali yo muri [Los Angeles ] rukazajya mu nshingano ze.

Paula White yabwiye abagenzuzi bo muri [Washington] ibijyanye na gahunda Trump yari afite yo kubaka katedarali igizwe n’ibirahure mu mwaka wa 2006. Trump yavuze ati:”Mureke tubikore, tuyubake mbere y’uko dusaza,”

Trump yari yaramaze kubona inararibonye mu by’ubwubatsi izafasha Paula mu kuyobora ibikorwa byo kubaka urwo rusengero. Ariko White Paula yavuze ko igihe cyari kitaragera kubera ibibazo yarahugiyemo by’urugo rwe mu mwaka wa 2007.

Trump yarafite ubushake bwinshi bwo kubaka urwo rusengero. Pawula mu ijambo rye   yakomeje avuga ko zari zimwe mu nzozi za Trump, ashingiye ku magambo ye ku magambo ya Trump  agira ati:”Reka twubake urusengero rukomeye rw’Imana.”

Mu gihe Paula, wabaye umujyanama wa Trump mu buryo bw’umwuka mu gihe kingana n’imyaka 18, ntiyigeze yakira icyemezo cya Trump cyo kuba umuyobozi w’urwo rusengero.

Uhubwo ahitamo kuguma akora nk’umujyanama wa Trump muri White House. Ayo mahirwe yo kuba umujyanama akaba yari yaratanzwe na perezida mu kwezi kwa gatanu muri 2018.

Christian post mu kiganiro yagiranye na Fred Wertheimer akaba perizida wa 21 w’abademokarate, yavuze ku mpamvu acyeka ko White Paula yanze kuba umuyobozi w’urwo rusengero rwari kuzubakwa ari uko atari kubasha guhuza inshingano z’urusengero n’inshingano za politike.

You may also like

Leave a Comment