Home Amakuru y'ibanze Yahaye umugisha imva z’ababyeyi be n’imva ya mushiki we mukuru akoresheje amazi matagatifu

Yahaye umugisha imva z’ababyeyi be n’imva ya mushiki we mukuru akoresheje amazi matagatifu

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Ku wa mbere tariki 22 Kamena 2020, Papa Emeritus Benedigito wa XVI yagarutse i Vatikani nyuma yo gusura mukuru we urwaye mu Budage.

Papa emeritus Benedigito wa XVI yagarutse i Vatikani, nyuma y’urugendo rw’iminsi 5 mu Budage aho yasuye mukuru we Georg w’imyaka 96. Ku wa kane 18 Kamena 2020, Papa emeritus nibwo yageze i Munich mu budage.

Usibye gusura mukuru we, Benedigito wa XVI yifashishije umunsi we wa nyuma i Munich asura irimbi rya Ziegetsdorf ahashyinguwe ababyeyi be na mushiki we mukuru. Iyi nkuru dukesha “Vatican news” ivuga ko igihe Papa Benedigito yari ari mu irimbi, yasengeye ku mva zabo, mbere yo guha umugisha imva zabo akoresheje amazi matagatifu.

Yasuye kandi inzu ye ishaje iri ahitwa Pentling, mu nkengero za gace ka Regensburg, aho yakoraga nka mwarimu muri kaminuza y’umujyi, mbere yuko agirwa Archbishop wa Munich na Freising mu 1977.

Kuri ubu iyo inzu ni icyicaro gikuru cy’ikigo cyitwa Benedict XVI Institute, kibungabunga umurage we wa tewolojiya.

Benedigito wa XVI yabonanye kandi n’umuhagarariye mu Budage, Archbishop Nikola Eterović, mu gihe Benedict XVI yari Papa, Nikola we yari umunyamabanga mukuru wa Sinodi y’Abepiskopi. Papa emeritus Benedigito wa XVI yaherukaga gusura Ubudage mu ruzinduko rwe rwabaye muri 2006.

 

You may also like

Leave a Comment