Home Mu Mahanga Yarafunzwe bituma izindi mfungwa ziyoboka Kristo

Yarafunzwe bituma izindi mfungwa ziyoboka Kristo

by KATABARWA Gilbert
0 comment

 

Umumisiyonari wa Tchèque (Republic of Tchek) Petr Jasek yemera ko hari igihe yashidikanyaga niba azarokoka igifungo cye cy’umwaka wose ku butegetsi bwa kisilamu bwa Sudani kuva mu Kuboza 2015 kugeza Gashyantare 2017.

Jasek yamaze igihe afungiye muri kasho hamwe n’abanyamuryango 6 b’igihugu cya kisilamu, akubitwa.

Jasek w’imyaka 52 y’amavuko, nyuma yo gukubitwa no kwihanganira iyicarubozo kuko yatakaje ibiro bisaga 55, yaje kwimurirwa mu kasho wenyine, hanyuma yinjira mu kasho karimo abantu benshi nta kugera ku musarani.

Yahawe ibishyimbo bitagira icyanga hamwe n’umugati watonze uruhumbu ngo abirye.

Amezi 5 ya mbere ahanini yayamaranye n’intagondwa z’abayisilamu kandi nta kintu na kimwe yashoboraga kubona kijyanye n’ibyanditswe byera.

Jasek mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru cya” The Christian Post” yagitangarije ko yasengaga kandi yizeraga ko azarekurwa vuba kuko yari atarabona icyo Imana igamije ku karengane ke ko gufungwa.

Gusa ibintu byaje guhinduka ubwo yemererwa kubona Bibiliya agafungwa amezi atatu muri kasho wenyine nta kindi akora usibye gusoma Ijambo ry’Imana.

Jasek iyo asubije amaso inyuma akareba igihe yamaze muri gereza, avuga ko inshingano nyamukuru y’Imana kuri we kwari ukubwiriza Ubutumwa bwiza imfungwa kuko muri Sudani imfungwa zisonzeye ijambo ry’Imana.

Yabisobanuye agira ati: “Hariho igihe nashidikanyaga niba nzarokoka. “Hanyuma ijoro rimwe, impunzi 12 z’ingimbi zo muri Eritrea zazanywe muri kasho yacu.”

“Nagize ishyaka ryo kubabwira Ubutumwa bwiza, nuko ndabasanga nsangira nabo Kristo kandi bakozwe ku mutima cyane.

Nyuma maze kubona ko imitima yabo yiteguye, nababajije niba bashaka guha ubuzima bwabo Yesu.

Mu iryo joro, izo mpunzi 12 zo muri Eritereya zasenganye nanjye kuko tutashoboraga gusinzira, kandi nta mwanya wo kuryamamo uhagije wari uhari.

Ijoro ryose twaraye tuvuga ibya Yesu, mu gitondo bose bimuriwe muri gereza zitandukanye kandi sinongeye kubabona.

Jasek yavuze ko imikoranire ye n’impunzi “yamubereye impinduka” igihe yari afunzwe.

Jasek ukora nk’ijwi rivugira abahorwa Imana kandi ridaharanira inyungu ku rwego mpuzamahanga, asobanura ubuzima bwe bwo muri Gereza mu gitabo cye gishya.

Avuga ko yakuze mu gihe cya gikomunisiti muri Cekosolovakiya ndetse anasobanura urugendo rw’iminsi 4 yagize abona uburyo amatorero yo muri Sudani yatotezwaga na guverinoma, akomeza avuga n’urugendo rwe rw’amezi 5 anyura muri gereza zitandukanye.

“Iyo utekereje ku kuba umugambi wanjye wari uwo kugenda iminsi 4 ariko Uwiteka yahinduye iyi minsi 4 iminsi 445, ibyo bisobanurwa neza muri Yesaya 55.

Jasek agira ati: Ntekereza ko ari umurongo wa munani kugeza ku wa 10, uvuga ngo ‘inzira zanjye ntabwo zimeze nk’inzira zawe. Ibitekerezo byanjye ntabwo ari nk’ibyawe’.

“Nicyo kintu cyiza cyane ko mu gihe dushobora kwiringira Uwiteka kandi ashobora kudukoresha akurikije umugambi we.

Nzi ko Umwami Yesu yateguraga abayoboke be ko bazatotezwa.

Jasek yatawe muri yombi mu Kuboza 2015 ubwo yari ku kibuga cy’indege yitegura guhaguruka ariko yarari gufata amashusho y’ibitotezo byibasiye imiryango ya gikristu, cyane cyane imitungo y’itorero yambuwe cyangwa yasenywe n’abayobozi.

Yavuze ko yatawe muri yombi na polisi y’ibanga itwara n’ibintu bye byose, birimo Camera na telephone ngendanwa. Nyuma yaho yajyanywe ku cyicaro gikuru cya polisi maze bamuhata ibibazo mu gihe cy’amasaha 24.

Nyuma y’ibyo, ubuyobozi bwamushyize muri gereza ya mbere muri gereza 5 yagombaga kumaramo amezi 14 ahura n’umubabaro ukomeye.

Yabajijwe n’abapolisi b’ibanga amezi 4 mbere yo gushyikirizwa umucamanza kugira ngo yumve ibyaha akurikiranyweho.

Bibiri mu byo yarakurikiranyweho harimo ubutasi no gushaka guhirika ubutegetsi byashoboraga guhanishwa igihano cy’urupfu.

Nyuma y’amezi akurikiranywe, Jasek yaje gukatirwa yoherezwa muri gereza.

Muri gereza ya mbere, Jasek yavuze ko yahatiwe gusangira kasho n’abanyamuryango batandatu bo mu gihugu cya kisilamu mu gihe cy’amezi abiri.

Muri icyo gihe, Leta ya Kisilamu yavugaga amakuru mpuzamahanga kubera urugomo rwayo ndetse n’ubutaka bwagenzurwaga muri Iraki na Siriya.

Uyu mutwe winjije abarwanyi muri Afurika yose. Ku bwa Jasek, abarwanyi bahujwe na Leta ya Kisilamu bari “abaganga bize cyane, abafarumasiye n’inzobere mu by’ikoranabuhanga baturutse mu bihugu bitandukanye.”

Jasek agira ati: “Igihe ISIS yatsindaga muri Iraki na Siriya, yashishikarije urubyiruko rwinshi kujyamo”.

Ati: “Aba basore bagize ISIS bose bari mu kigero cy’abana banjye.

Igihe namaranye na bariya bantu nticyari cyoroshye. Babanje kunyima ubwisanzure n’umudendezo wanjye wo kugenda.

Iyi nkuru dukesha “Christian post” ikomeza ivuga ko Jasek yabatangarije ko muri icyo gihe atagombaga kuvuga mu gihe atabajijwe.

Aho agira ati batangiye kunsebya bakoresheje amagambo mabi, barankubita ndetse bankorera n’iyicarubozo.”

Umwe mu banyamuryango ba Leta ya Kisilamu, abandi bise “umuntu w’inkota,” bivugwa ko yari umurinzi (bodyguard) warindaga Osama bin Laden ndetse akaba n’umurwanyi waciye umutwe umwe mu bakirisitu 21 baciwe umutwe ku mucanga wa Libiya.

Jasek avuga ko amashusho y’uwo mugabo yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Gashyantare 2015.

Jasek yagize ati: “n’umwe mu bantu bishe abakirisitu 20 b’Abakopi n’umukristu umwe wo muri Afurika ku nkombe ya Libiya.”

Jasek asoza agira ati: “uriya mugabo wahoze ari umurinzi wa Osama Bin Laden yatotezaga ubuzima bwanjye cyane, ariko Uwiteka yarandinze kandi yampaye imbaraga zo kugeza ubutumwa bwiza muri gereza.”

You may also like

Leave a Comment