Home Amakuru y'ibanze Yasabiye umugisha abanyamuryango ba Croix Rouge na Croissant Rouge-Papa Francis

Yasabiye umugisha abanyamuryango ba Croix Rouge na Croissant Rouge-Papa Francis

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Papa Francis yasengeye anasabira umugisha abanyamuryango ba Croix-Rouge, mu nyigisho ze yagarutse ku buryo Yesu ari we uduhoza amarira yacu mu gihe tubabaye.

Papa Francis atangira Misa muri Casa Santa Marta kuwa gatanu ku cyumweru cya 4 cya Pasika, tariki 8 Gicurasi 2020 yagarutse ku bwitange bw’abanyamuryango b’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge na Croissant-Rouge.

Umushyumba wa Kiliziya gatolika ku Isi yose akomeza avuga ati uyu munsi n’umunsi mpuzamahanga w’umuryango utabara imbabazi. Mureke dusengere abanyamuryango ba Croix Rouge kuko bakora imirimo y’ubwitange yo gutabara abantu. Ati Imana ibahe umugisha kubera imirimo yabo myiza.

Papa yavuze ko Yezu ari Umuhoza wacu. Yesu ubwo yasangiraga ifunguro rya n’ijoro n’intumwa ze, zari zibabaye kuko yaramaze kuzibwira ko umwe muri bo ari bumugambanire. Yesu yabonye uburyo zigize agahinda atangira kuzihumuriza kuko imwe mu nshingano ze kwari ukuba umuhoza uhumuriza abantu aho batamerewe neza.

Papa Francis avuga ko guhumuriza umuntu biri mu buryo bwinshi, ushobora kumufasha, ushobora kumubwira amagambo amukomeza cyangwa amuhumuriza n’ibindi. Gusa uburyo Yesu aduhumurizamo mu bihe bikomeye buri amoko atatu. Kutuba hafi, ukuri, no mu kwizera.

Papa Francis avuga ko Yezu mu kuduhumuriza adakoresha amagambo gusa, ahubwo araza akatwegera akatubwira ngo ndi kumwe namwe. Papa Francis agira ati imbaraga ziri muri we no kutuba hafi zivugana natwe nubwo aba acecetse.

Papa Francis nanone avuga ko Yezu mu rugendo rwe rw’ivugabutumwa, atigeze ahisha ukuri intumwa ze. Kuko yazibwije ukuri ko igihe cye cyo gupfa cyegereje.

Yezu yavugishaga ukuri kandi byose akabikora adashaka kubabaza intumwa ze. Yesu yavugishaga ukuri kuko ari we “Nzira, Ukuri, n’Ubugingo”. Yezu yahumurije intumwa ze kandi yatumye zongera kugira icyizere. Yaravuze ati “mwituma imituma yanyu ihangayika”. Aho yagize mu nzu ya Data, hari aho kuba henshi. Ngiye kubategurira aho muzaba (Yohana 14:2).

Iyi nkuru dukesha Vatican news ivuga ko Papa Francis nawe yemera adashidikanya ko Yesu yagiye kudukingurira imiryango yo mu ijuru. Nkuko Yesu yabisezeranyije intumwa ze ko azagaruka kuzifata, rero birumvikana ko azagaruka ku bwacu.

Papa Francis avuga ko Yezu atadusezeranyije ko tutazababara, gusa mu gihe tubabaye atuba hafi akaduhumuriza. Papa Francis asoza avuga ko bitoroshe ko twemerera Imana ngo iduhumurize. Mu bihe bibi, turakarira Imana ariko ikibazo ntituyemerera kureka ngo ize mu buzima bwacu ngo iduhoze.

Asoza asengera ngo twemerere Imana iduhumurize. Kuduhumuriza kw’Imana ni “kutuba hafi, ukuri, no kwizera”.

 

You may also like

Leave a Comment