Home Amakuru y'ibanze Yemeye kwihakana Kristo kugirango Boko Haram yo kumwica, none ari gusaba imbabazi itorero asengeramo

Yemeye kwihakana Kristo kugirango Boko Haram yo kumwica, none ari gusaba imbabazi itorero asengeramo

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Uwitwa Ijanada uturuka muri Nigeria y’amajyaruguru yaje kuba umugore igihe yari yarashimuswe n’indwanyi za Boko Haram. Ijanada ntiyatekerezaga ko we n’umuhungu we bazongera gusubira mu rugo.

Warasini we musaza we Luka ni abana babyawe na Ijanada, ababyaranye n’abasirikare ba Boko Haram bari baramushimuse.

Mu by’ukuri aba bana bavutse mu buryo butari bwiza. Ijanada yashimuswe n’inyeshyamba za Boko Haram avanywe mu cyaro cy’amajyaruguru ya Nigeria.

Akomeza avuga ko bamushimuta yari afite imyaka 14, nibwo yaravuye ku ishuri aho yigaga abayo babahaye ikiruhuko cy’iminnsi mike. Icyo gihe hari muri 2014, nibwo Boko Haram yagabye icyo gitero. Abasirikare ba Boko Haram binjiye mu cyumba bararasa ariko bashakisha kuko nta muntu babonaga, kuko njye nari nihishe munsi y’igitanda.

Bamaze kumbona bamvanye munsi y’igitanda, banjyana mu mashyamba aho bakambitse. Ijanada ati nahise ntangira gutekereza ubuzima ngiye kubamo uburyo buteye ubwoba.

Boko Haram yanteye ubwoba cyane, imbwira ko nintihakana kristo banyica. Kubera ubwoba bwo gutinya kwicwa byatumye mpakana ukwemera kwanjye.

Ijanada avuga ko imyaka ine yamaze mu birindiro bya Boko Haram yarabayeho atotezwa, asambanywa, mbega byari amagorwa gusa. Ijana ati narababajwe bihagije, nicishijwe inzara, nafashwe nabi bikomeye.

Akomeza avuga ko iyo myaka yose ari kubabazwa nta kindi yatekerezaga uretse umuryango we, uburyo bari babanye neza bungurana ibitekerezo, mbere yuko bamushimuta.

Ijanada yaracakajwe, bamukorera ibidakwiye. Ijanada yagerageje gutoroka Boko Haram biranga. Ijanada akomeza avuga ntwite inda ya kabiri, nibwo rimwe nabyutse ari hafi saa sita z’ijoro.

Icyo gihe abasirikare bose ba Boko Haram bari bagiye kugaba igitero ahantu. Ati bari bansize njyenyine, ndi mu cyumba n’umuhungu wanjye Luka. Nafashe Luka ntangira kwiruka mu ishyamba ubudahagarara.

Bigeze mu gitondo hafi saa tatu, nabonye umusirikare ahagaze kuri Banki, naragiye ndamwegera musobanurira ibyambayeho.

Ijanada yahise ajyanwa mu mujyi muto witwa Bama uri mu ntara ya Borno, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, ahari hacumbikiwe abandi bantu bari barashimuswe na Boko Haram.

Hashize amezi 4, Ijanada yabashije kuvugana n’umuryango we, biciye muri umwe mu baturage.

Ijanada ati Data yamenye amakuru ko nagarutse ari ku wa gatatu, yahise aza kutureba atujyana mu rugo.

Ubu Ijanada afite inda y’amezi 6 yatewe na Boko Haram. Umuryango wanjye wishimiye kongera kumbona, kandi bampaye ikaze n’umuhungu wanjye Luka.

Ijanada nanone yifuje kubwira urusengero rwe uburyo yemereye Boko Haram ko yemeye kuba umusilamu kubera ubwoba yari afite ko bamwica.

Ati mu by’ukuri nahoze ndi umukristu kandi mbanye neza n’abandi mu itorero, rwose sinigeze mba umusilamu.

Si ubwa mbere urusengero rwe rwemera kwakira umuntu wari waragiye muri ubwo buryo, kuko nabo barabizi ko babikoreshwa ku bw’agahato.

Hashize amezi 3, Ijanada agarutse yahise abyara umwana w’umukobwa. Ati uyu mwana namwise Warasini. Bishaka gusobanura “sinarinzi ko nzagaruka mu rugo”.

Namuhaye iri zina kubera urukundo n’imbabazi Imana yanyeretse, n’ubushobozi yagaragaje ingarura iwacu mu rugo.

Ijanada ati nubwo hari igihe njya ndeba aba bana nkarira  ariko ndabakunda, sinshobora kubanga kuko ikintu cyose Imana ikoze aba ari cyiza. Ndabakunda nkuko nikunda. Ijanada avuga ko ikindi kintu kimubabaza ari uko abana be abantu batabishimira kuko yababyaranye na Boko Haram, ati nta muntu ujya ashaka kubegera.

Mu by’ukuri sosiyete ntiyanyakiriye neza kubera abo bana nabyaranye na Boko Haram. Uba ubona abantu nta gaciro n’icyubahiro bampa nk’abandi.

Umwana wanjye Luka ahora yigunze, iyo mubajije impamvu ntansubiza, ntaba ashaka no kuvuga kandi ntabasha no kurya neza.

Ijanada akaba akeka ko ari ingaruka zo kuba atizerwa  cyangwa ngo yishimirwe n’abantu.

Gusa Ijanada ahora ahumuriza umwana we Luka amubwira ko nta kibazo ibyiza biri imbere.

Biciye mu ihuriro rya gikristu, Ijanada yagiye mu ihuriro ry’abagore bahuye n’ihungabana kubera gushimutwa no guhohoterwa na Boko Haram.

Ijanada avuga ko muri iryo huriro yabonye ubuzima bushya.Iri huriro ritwongerera imbaraga, rikanatubwira imbabazi za nyazo.

Ijanada avuga ko yize kubabarira abamwanga, n’abamugirira nabi, kuko baba batazi ibyo bakora.Ati iyo ntitabira ibiganiro n’amahugurwa by’iri huriro rya gikristu mba nkiri umuntu wabihiwe n’ubuzima kandi sintange n’imbabazi.

Akomeza avuga ngo, sinari kumenya akamaro k’imbabazi ariko ubu narakamenye kandi ndazitanga. Ubu sinkiboshwe n’agahinda no kutababarira.

Christiantoday .com yakomeje ivuga ko “Ijanada asoza avuga ati” mu by’ukuri nta muntu kuri iyi si unkunda nk’Imana, kandi Imana niyo izi neza umutima wanjye”.

You may also like

Leave a Comment