Home Inyigisho Yerusalemu : Ubusobanuro bw’umusozi Siyoni uvugwa muri Bibiliya

Yerusalemu : Ubusobanuro bw’umusozi Siyoni uvugwa muri Bibiliya

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Sioni ivugwa mu gitabo cyera cyitwa Bibiliya ni umusozi uri mu murwa wa Yerusalemu mu gihugu cya Isiraheli.Gusa ushobora kumva abantu bamwe bavuga iri zina ukagirango baravuga uyu musozi uherereye i Yerusaremu nyamara atariho bavuga, bashaka kuvuga igihugu gishya cy’abizera.

Umusozi Siyoni uboneka bwa mbere muri bibiliya mu gitabo cya  kabiri  cya Samuel 5 :7.Mbere umusozi wa Siyoni wari igihome cy’abayebusi,umwami Dawidi amaze kuwufata wahise witwa umurwa wa Dawidi .

Mu Zaburi ya 87 :2-3,havuga ko Uwiteka akunda amarembo y’i Siyoni akayirutisha ubuturo bwose bw’abayakobo.ikomeza ivuga iti :”wa rurembo rw’Imana we ,uvugwaho iby’icybahiro”.

Urubuga rwa gotquestion rwo rusobanura ko mu mvugo ya gitewologiya  Siyoni bisobanura Isiraheri  nk’ubwoko bw’Imana(Yesaya :60 :14).Mu isezerano rishya ,abakirisito Siyoni bayifata nk’umurwa wera wa Yerusalemu nshya(Abaheburayo 12 :22).

Ijambo Siyoni riboneka muri Bibiliya inshuro zirenga 150.Intumwa Pawulo we yagaragaje Yesu nk’ibuye ryo muri Siyoni abubatsi banze nyamara ryahindutse irikomeza imfuruka.

 

 

You may also like

Leave a Comment