Home Ubuhamya Zambia-Ubuhamya: Nyuma yo kumara imyaka 13 yikinisha inshuro 16 k’umunsi, ubu yarakijijwe kandi agira inama urubyiruko rubikora

Zambia-Ubuhamya: Nyuma yo kumara imyaka 13 yikinisha inshuro 16 k’umunsi, ubu yarakijijwe kandi agira inama urubyiruko rubikora

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma yo kumara imyaka irenga 13 yarabaswe n’ingeso yo kwikinisha, ibintu yakoraga inshuro 16 k’umunsi Umukobwa witwa Vera Chambashi yatanze ubuhamya burebure bw’ukuntu yabaye muri ubwo buzima nyuma akaza kugandukira Uwiteka akakira akakiza muri we.

Mu buhamya burebure n’ikiganiro yahaye ihuriro rya “Girl Empowerment Alliance for Change”, Uyu mukobwa ukomoka muri Zambia yavuze ko yatangiye kwikinisha afite imyaka 6 kugeza ubwo bimubase akabikuriramo kugeza abimazemo imyaka 13 yose aho yanabikoraga inshuro 16 ku munsi.

Yagize ati “Kwikinisha ntabwo ari icyaha gusa, ahubwo n’inzitizi y’ahazaza heza h’ubikora.”

Vera avuga ko nyuma yo kumara igihe kingana gitya abayeho mu buzima bwo kwikinisha,  yifuza kwigisha urubyiruko ko ari bibi ndetse akerekana ingaruka zabyo cyane ko yahuye nazo, ariko kuri ubu akaba yarabashije kuzirenga akiyakira nk’umuntu mu bandi, mu gihe agikora iyo ngeso atigeze yiyumva nk’umuntu w’agaciro mu bandi.

Nkuko yabibwiye Girl Empowerment Alliance for Change dukesha iyi nkuru ati “Natinyaga kureka iyi ngeso yambase.Niyo yatumye ngera ku guhungabana ndetse yanyiciraga imbere. Kwikinisha byabaye umugenzo wanjye wa buri munsi kuva ku myaka 6 kugeza ubwo nkuze birambata. Inshuro nyinshi nabiterwaga na filimi z’urukozasoni nkiri umukobwa muto,naje kubatwa n’ibijyanye n;ibitsina.Naje kuba umuntu udasabana n’abandi nkanitinya ariko umutwe wanjye nawo wuzuyemo ibintu biteye ubwoba byiganjemo ibyo niremeye.”

Akomeza ati” mu biruhuko byo ku ishuri,nikinishaga inshuro 16 ku munsi ariko uko nabikoraga kose numvaga ntakunzwe, nkumva hari ikintu mbura. Hari igihe cyageze nkajya numva ibindi bice byanjye by’umubiri bimbaza biti “Ese nkwiriye gukundwa?,cyangwa ndi“ umwe mu bakobwa babi,nta kintu nkwiriye?” naje kwakira ibyo byiyumvo,niyumva nk’uwo muntu mpora ntekereza, niyemeza gukizwa nkakira Yesu akigarurira ubuzima bwanjye.”

vera nyuma yo gukizwa arifuza guhugura urubyiruko rwishora mu ngeso zo kwikinisha akarwigisha ibi byibyo bishoramo, ndetse akabakangurira kubireka kuko atari byiza, usibye kuba bibangiza bituma nta cyizere bigirira muri Sosiyete barimo.

Avuga ko we atagikeneye kugira aho ahurira n’izo ngeso kuko ubu yabaye undi mushya akaba ari nabyo yifuriza buri wese umeze nkuko yahoze. Ati” singishaka iyo myumvire y’umwanda, ntabwo namaraga isaha ntatekereje ku by’ibitsina, kandi ntacyo byamfashaga uretse kubikora nkatangira kurira no kwicuza ndetse nkaniheba. Nta gukaraba na kumwe numvaga kwankuraho uwo mwanda.Gukaraba igihe kinini ntabwo byankuyeho uwo mwanda nkuko nabitekerezaga ahubwo numvise nkeneye imbaraga z’umwuka.”

Vera ati”Nigeze kumva ibya Yesu mu rusengero kera ubwo najyaga mu rusengero. Niyemeje kumwakira nubwo naciye mu bihe by’umwanda ariko Yesu aracyanyita uwe.”

Uyu mukobwa yatanze ikiganiro kirekire kiri no ku rubuga rwe rwa You Tube yise “Jus Vera” gusa yavuze ko icyo yasaba imiryango n’abantu bakomeye ari uko bahagurukira gufasha urubyiruko rwabaswe na filimi z’urukozasoni kuko arizo zituma benshi bishora mu ngeso yo kwikinisha ibata abatari bacye kandi usanga biganjemo urubyiruko.

Asaba urubyiruko kwemera guhinduka no kureka film z’urukozasoni zishobora gutuma bakora ibyangiza ubuzima bwabo, ndetse bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

You may also like

Leave a Comment