Home Amakuru y'ibanze Zambia: Umupasiteri yashatse kwigana Yezu birangira ahasize ubuzima

Zambia: Umupasiteri yashatse kwigana Yezu birangira ahasize ubuzima

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umupasiteri wo mu gihugu cya Zambia yashatse kwigana Yezu washyinguwe akazuka k’umunsi wa gatatu, birangira abipfiriyemo mugihe abamwizeye bari bagifite icyizere ko yabikora.

Umushumba w’itorero rya Zion muri Zambia James Sakara, yasabye abamwemera ko bacukura imva hanyuma bamushyingure, ubundi ababwira ko nyuma y’iminsi 3 azazuka nkuko Yezu yazutse ariko biza kurangira uyu mushumba apfuye.

Uwacukuye iyo mva yatangaje ko ubwo bari bagiye kumushyingura, bamwe mubo barikumwe bamubujije bamusaba kureka gukora ubwo bupfapfa, ariko abandi batatu barikumwe nawe bizeye ibyo yababwiye ko azazuka bafata umwanzuro wo kumushyigikira kucyifuzo yasabye.

Uyu mupasteri wakoze ibyo bamwe bafashe nk’ubusazi, mbere y’uko bamushyingura ari muzima yababwiye aya agambo ati”ibi mubikorere kujya munyibuka.”

Byaje kumenyekana ko nyuma yo kumushyingura ari muzima yahise apfa, abari bamushyinguye batangira kumusengera ngo azuke ariko biba iby’ubusa kuko yari yashizemo umwuka kare.

Kugeza ubu Polisi y’igihugu cya Zambia ikomeje gushakisha abemeye kumuhamba ari muzima bagashyigikira icyifuzo cye.

Usibye uyu mu Pasiteri wo muri Zambia wagaragaje igikorwa gisa no kwigerezaho akibwira ko biza kumugendekera nkuko Yezu byagenze, nubwo we atari yashyinguwe ari muzima nkuko Pasiteri yabigenje, hari n’abandi bamaze iminsi bakora ibikorwa bituma abayoboke babo bari barabizeye bajya murujijo, barimo uwo muri Congo uherutse kwica umugore we ubwo yageragezaga kwigana Aburahamu wari ugiye gutangaho Umwana we w’ikinege igitambo ariko Imana ikamuha intama mukimbo cya Izaki.

Hari kwibazwa niba bamwe mu bakozi b’Imana bataratangiye kuvangirwa kuko ibyo bari gukora bitakorwa n’umuntu muzima.

You may also like

Leave a Comment